RFL
Kigali

Diana Kamugisha yerekeje muri Amerika mu ivugabutumwa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/12/2016 18:53
0


Umuhanzikazi Diana Kamugisha yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri gahunda z’ivugabutumwa nk’uko yabitangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com ubwo uyu muhanzikazi yari ahagurutse ku kibuga cy’indege i Kanombe ku mugoroba w’uyu wa 27 Ukuboza 2016.



Diana Kamugisha yadutangarije ko azakora ibitaramo muri Leta zinyuranye zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yasabye inshuti ze n’abandi bakristo kumuba hafi bakamuzirikana mu isengesho kugira ngo umurimo w’Imana agiyemo uzagende neza benshi bazakorweho n’ubutumwa buri mu bihangano bye. Yakomeje avuga ko byinshi ku rugendo rwe n'ibitaramo azakorerayo, azagenda abidutangariza.

Diana Kamugisha

Diana Kamugisha ubwo yari ahagurutse i Kigali agiye muri Amerika

Diana Kamugisha uherutse gushyira hanze amashusho y'indirimbo 'Ibendera' yakunzwe n'abatari bacye, ni umukristo ubarizwa mu itorero rya New Life Bible church riherereye i Kicukiro. Mu mwaka wa 2015, ni we watsindiye igikombe cy’umuhanzi w’umwaka mu bagore mu irushanwa Groove Awards Rwanda ry’uwo mwaka. Ni we watangije itsinda Women of Faith ndetse akaba n’umwe mu bahanzikazi 11 bagize itsinda rishya 'All In One Gospel Ladies' ryatangijwe ku gitekerezo cya Tonzi.

Image result for Diana Kamugisha amakuru

Diana Kamugisha ubwo yegukanaga Groove Award muri 2015

REBA HANO 'IBENDERA' YA DIANA KAMUGISHA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND