RFL
Kigali

Danny Mutabazi yifashishije 'Binkoze ku mutima' agaragaza ko anyuzwe n'ibyo Imana yamukoreye byose atabigizemo uruhare

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/08/2018 9:50
0


Umuhanzi Danny Mutabazi yasubije amaso inyuma yitegereza ibyo Imana yamukoreye byose atabigizemo uruhare, yuzura amashimwe. Mu gushimira Imana ku bw'ibyo yamukoreye byose, yakoze mu nganzo akora indirimbo y'ishimwe yise 'Binkoze ku mutima'.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Danny Mutabazi yavuze icyamuteye kwandika iyi ndirimbo ye nshya yise 'Binkoze ku mutima'. Yagize ati: "Iyi ndirimbo message irimo ni ukugaragaza gukomera kw'Imana n'imirimo ikomeye naboneye muri yo ngaragaza uburyo nyuzwe n'ibyo Imana yankoreye byose njye ntabigizemo uruhare aha rero nashakaga kwibutsa abantu ko Imana ishoboye byose ku buryo bibuka ibyo banyuzemo byose bakabona amaboko akomeye y'Imana abarwanirira kandi bakibuka gushima."

Mutabazi Danny

UMVA HANO 'BINKOZE KU MUTIMA' INDIRIMBO NSHYA YA DANNY MUTABAZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND