Korali La Fraternite ikorera umurimo w'Imana muri ADEPR Ruyenzi igiye kumurika album ya mbere y'indirimbo z'amajwi mu gitaramo kizaba tariki 17/12/2017 kikabera kuri ADEPR nkuko Nshimyumuremyi uyobora iyi korali yabitangarije Inyarwanda.com
Korali La Fraternite imaze imyaka 15 ikora umurimo w'ivugabutumwa mu ndirimbo. Ni korali igizwe n'abaririmbyi 80. Nshimyumuremyi Semy aganira na Inyarwanda.com yagize ati: "Turi gutegura gushyira hanze umuzingo wa mbere w'indirimbo zacu 12 z'amajwi. Turateganya ko tuzazishyira ku mugaragaro tariki 17/12/2017. Tuzaba turi kumwe n'amakorali anyuranye arimo korali Bonheur na korali Abatoranijwe ya ADEPR Kimisagara ahazwi nko mu Kove."
UMVA HANO 'URI UWO KWIZERWA' YA KORALI LA FRATERNITE
Korali La Fraternite igiye kumurika album ya mbere
Korali La Fraternite ni umutwe w'abaririmbyi barangwa n'urukundo rwa kivandimwe nkuko izina ryabo riri dore ko La Fraternite bivuga abavandimwe bityo bakaba barahisemo iryo zina kuko ngo bumvaga bashaka kwimakaza urukundo hagati yabo, bakabyigisha n'abandi bantu. Si ukuririmba gusa, ahubwo La Fraternite banakora ivugabutumwa hirya no hino ndetse bajya banakora ibikorwa by'urukundo bagafasha abatishoboye bakabaha ubwisungane mu kwivuza.
UMVA HANO 'SIKO BIZAHORA' YA KORALI LA FRATERNITE
Korali Abatoranijwe yatumiwe muri iki gitaramo
Korali Bonheur yiteguye kwitabira igitaramo cya La Fraternite
Pastor Kalisa Jean Marie Vianney umuyobozi wa ADEPR Ruyenzi
Ev Habimana Stanislas yatumiwe mu gitaramo cya korali La Fraternite
Korali La Fraternite y'i Ruyenzi muri ADEPR
UMVA HANO 'SIKO BIZAHORA' YA KORALI LA FRATERNITE
TANGA IGITECYEREZO