Kigali

Chorale de Kigali igiye gukora ku nshuro ya 5 igitaramo 'Christmas Carols Concert' kinjiza abantu muri Noheli

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/12/2017 15:36
1


Nkuko buri mwaka abagize Chorale de Kigali bakora igitaramo cya Noheli, muri uyu mwaka wa 2017 nabwo bateguye igitaramo kizinjiza abantu muri Noheli. Icyo gitaramo kizaba tariki 17/12/2017.



Christmas Carols concert 2017 izaba tariki 17/12/2017 ibere mu mujyi wa Kigali muri Camp Kigali (Kigali Conference and Exhibition Village) mu cyumba cyitwa Kivu Hall kuva isaa kumi n'ebyiri z'umugoroba. Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi bitanu (5000Frw) mu myanya isanzwe ndetse n'ibihumbi icumi (10000Frw) mu myanya y'icyubahiro (VIP). Ni igitaramo batewemo inkunga na Soras ndetse na Alpha Entertainment ikuriwe na Alfred Gatarayiha uzwi cyane nka Alpha.

Rukundo Charles Lwanga umuyobozi wungirije wa Chorale de Kigali ushinzwe imari n'ubutegetsi yatangarije Inyarwanda.com ko bageze kure imyiteguro y'igitaramo cya Noheli dore ko mu kwezi kwa 6 uyu mwaka ari bwo batangiye imyiteguro yacyo. Kuba buri mwaka bakora igitaramo cya Noheli, Inyarwanda twamubajije umwihariko w'igitaramo cyo muri uyu mwaka bagiye gukora nyuma y'igihe gito bizihije isabukuru y'imyaka 50, adutangariza ko bazakoresha indirimbo z'abaririmbyi b'abahanga ku isi ndetse n'indirimbo z'abana. Yagize ati; 

Umwihariko ni uko dushaka ko abantu bazaza bagasanga hari ibyiza byinshi twagezeho nyuma y'imyaka 50 tumaze tubayeho nka Chorale de Kigali ariko cyane cyane tuzibanda ku ndirimbo zahimbwe n'abahanga bakomeye ku rwego rw'isi ariko tunashyiremo cyane indirimbo z'abana tuzi ko Noheli ari umunsi mukuru w'abana tuzashyiramo rero indirimbo abana bazaririmba abantu bakishima ariko tunaririmbe indirimbo zaririmbwe cyane n'abahanga ku buryo abari baraje mu bitaramo bya mbere batari barazumvise, ni ukuvuga rero tubahishiye byinshi. 

Chorale de Kigali

Chorale de Kigali ivuga ko ihishiye byinshi abakunzi bayo

Ni iki Chorale de Kigali bishimira mu myaka 50 imaze?

Rukundo Charles Lwanga yavuze ko mu myaka 50 bamaze hari byinshi byiza bagezeho. Yavuze ko Chorale de Kigali imaze kuba ubukombe mu bijyanye n'imiririmbire no mu bijyanye n'imiyoborere ya korali.Yashimiye cyane abaririmbyi ba Chorale de Kigali bakora bitanze umunsi ku wundi, bagakora babishaka kandi badahembwa. Yagize ati: 

Mu myaka 50 Chorale de Kigali imaze, ubona hari aho imaze kugera, navuga ko tumaze kuba ubukombe urebye mu bijyanye n'imiririmbire no mu bijyanye n'imiyoborere ya korali, urebye ubwitabire bw'abaririmbyi, usanga rwose tugeze kure kuko ubu barabikora babikunze kandi mu by'ukuri nta gihembo baba bakorera ariko baritanga mu buryo bushimishije numva Chorale de Kigali hari ahantu tugeze muri iyi myaka 50 urebye n'abaza kutureba bashimishwa n'ibyo dukora n'uburyo turirimba.

Image result for Chorale de Kigali amakuru Igihe

Charles Lwanga avuga ko Chorale de Kigali imaze kuba ubukombe

Ese koko abaririmbyi ba Chorale de Kigali bahembwa ku kwezi ?

Abantu batari bacye bazi ko abaririmbyi ba Chorale de Kigali bahembwa ku kwezi, ibi byatumye tubaza umuyobozi wungirije wa Chorale de Kigali ari we Rukundo Charles Lwanga tumubaza niba ayo makuru ari impamo, adusubiza muri aya magambo: "Nta gihembo gihari navuga ko ari ubwitange. Chorale de Kigali ni umuryango utegamiye kuri Leta ariko udaharanira inyungu, ni ukuvuga rero iyo nta nyungu nta n'icyo abayirimo babona, nta gihembo na kimwe kirimo."

Mu myaka iri imbere barateganya gushyiraho ishuri ry'umuziki

Abajijwe icyo bateganya mu gihe kiri imbere, Rukundo Charles Lwanga yagize ati; "Mu myaka iri imbere turatekereza gushyiraho ishuri rya muzika cyane cyane ku rubyiruko cyangwa ku bana bashaka kuririmba, ibyo ni imishinga dufite mu gihe kiri imbere ariko muri iki gihe ni ukuririmba gusa dukora, tukaba turirimba mu Kiliziya n'ahandi badukeneye yaba mu nzego za Leta, mu bigo byigenga n'ahandi, aho dushobora kubahimbira indirimbo nk'ubu duherutse guhimba indirimbo ya Soras birumvikana ko dushobora guhimbira n'abandi ntabwo turirimba mu kiliziya gusa nkuko bamwe bashobora kubyibeshyaho."

Chorale de Kigali

Chorale de Kigali irateganya gutangiza ishuri ryigisha umuziki

Incamake y'amateka ya Chorale de Kigali imaze imyaka 51 ibayeho

Nk'uko Inyarwanda.com ibikesha Dr Albert Nzayisenga, perezida wa Chorale de Kigali, iyi korali ni imwe muri korali zizwi mu zabayeho mbere mu Rwanda, by'umwihariko Chorale de Kigali ikaba yarakoze amateka muri muzika ikoranye ubuhanga. Chorale de Kigali ni umuryango udaharanira inyungu, watangiye mu mwaka wa 1966, ubona ubuzima gatozi mu 1987, bwavuguruwe mu 2011.

Chorale de Kigali yatangijwe n’abahanga muri muzika bari barabyize mu mashuri ya seminari n’ahandi.  Ab’ikubitiro ni Professeur Paulin Muswayili na Saulve Iyamuremye. Mu ntangiriro Chorale de Kigali yari igizwe n’abagabo gusa, kugeza mu mwaka wa 1987, ari bwo abari n’abategarugori ba mbere binjiragamo. Kuva yashingwa Chorale de Kigali yagiye igira abahanzi b’ibihangange bazwi muri Muzika yanditswe mu manota, muri bo twavuga nka: IYAMUREMYE Saulve, NGIRUMPATSE Mathieu, HABYARIMANA Apollinaire n’abandi.

Kubera uburyo abahanzi bayo bahimbanaga ubuhanga ndetse n’abaririmbyi bayo bakaririmbana ubuhanga, bagiye basabwa n’ibigo ndetse n’izindi nzego za Leta guhimba no kuririmba indirimbo zirata ibigwi by’ibyo bigo cyangwa izo nzego. Ni muri urwo rwego Chorale de Kigali yakunze kugaragara mu bikorwa byinshi birimo kwitabira Misa zo kwizihiza bimwe mu bikorwa byaranze amateka y’Igihugu, nk’umunsi mukuru w’Ubwigenge, uw’umurimo, uw’abarezi n’indi.

Chorale de Kigali yaririmbye muri Misa yayobowe na Papa Yohani Pawulo wa kabiri ubwo yasuraga u Rwanda

Chorale de Kigali kandi yizihije Yubile ya Musenyeri Aloys Bigirumwami yabaye ku itariki ya 03 Kamena 1978 ubwo yizihizaga imyaka 50 y’ubupadiri na 25 y’ubusenyeri. Kubera ubuhangange bwa Chorale de Kigali kandi, Inama y’abepisikopi mu Rwanda yayihisemo kugira ngo yizihize Misa yayobowe na Papa Yohani Pawulo wa Kabiri ubwo yasuraga u Rwanda, iyo Misa ikaba yarabereye i Nyandungu ku itariki ya 10 Nzeri 1990 yitabirwa n’abantu barenze miliyoni.

Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Chorale de Kigali yarahungabanye nk’indi miryango yose yari mu gihugu. Yabuze benshi mu baririmbyi bayo bazize Jenoside yakorewe abatutsi, abandi na bo barahunga. Bake mu bari basigaye baje kwisuganya, bongera kubyutsa umuryango n’ubwo bitari byoroshye, ariko babasha kuwusubiza ku murongo, Chorale de Kigali yongera isubira ku isonga ry’amakorali ari mu Rwanda.

Chorale de Kigali ntabwo iririmba gusa muri Kiliziya Gatolika

Ibibazo binyuranye byagiye bivuka muri Chorale de Kigali ntibyayiciye intege. Yarakomeje itera imbere none ubu igeze ku rwego rushimishije.  Muri iki gihe ubu ifite abanyamuryango basanzwe bageze kuri 80 ndetse inafite abanyamuryango b’icyubahiro bageze kuri 20. Chorale de Kigali ntiririmba gusa indirimbo zisingiza Imana, inaririmba ibyiza bitatse u Rwanda n’umuco warwo. Kubera ubuhanga bw’abayigize kandi, iririmba mu ndimi zose ubu zikoreshwa mu Rwanda, haba ikinyarwanda, igifaransa cyangwa icyongereza.

Muri iyi myaka Chorale de Kigali imaze ishinzwe kandi, ntabwo yihereranye ubuhanga bwayo. Ni muri urwo rwego yagiye igirira ingendo mu bihugu duturanye birimo Burundi na Uganda, aho yagiye ikora ibitaramo binyuranye kandi bigashimwa n’ababyitabiriye. Imyaka mirongo itanu n'umwe ishize Chorale de Kigali ishinzwe, isanze ari umuryango uhamye ufite icyerekezo gihamye kandi ukunzwe n’abantu benshi mu Rwanda no hanze yarwo. Muri 2016 ni bwo Chorale de Kigali yizihije isabukuru y'imyaka 50 imaze kuva ivutse.

Chorale de Kigali

Chorale de Kigali

Chorale de Kigali i Rwamagana muri Misa mu kwizihiza imyaka 50

Chorale de Kigali

Chorale de Kigali i Rusizi muri Misa mu kwizihiza imyaka 50

Related image

Chorale de Kigali umwaka ushize mu gitaramo cya Noheli

Image result for Chorale de Kigali amakuru Igihe

Igitaramo cy'ubushize cyabereye muri Camp Kigali cyaritabiriwe cyane

Chorale de Kigali igiye gutaramira abakunzi bayo

REBA HANO UBWO CHORALE DE KIGALI YIZIHIZAGA YUBILE Y'IMYAKA 50







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Chorale de Kigali ndayishimira cyane kubwibikorwa byayo byiza uwiteka abahe umugisha utagabanyuye



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND