Kuri iki cyumweru mu rusengero rwitwa Foursquare Gospel church ruherereye Kimironko habereyemo igitaramo ngarukamwaka cyo kuramya Imana cyiswe ”Ibihimbano by’umwuka”.
Iki gitaramo cyateguwe na Sensitive Limited kompanyi itegura ibitaramo kikaba cyari kiganjemo indirimbo za kera zo gushimisha Imana ndetse n’umwanya uhagije wo gusirimba. Abantu bitabiriye iki gitaramo bataramiwe na couple ya Bea & Ndutira, Elisee, Ndamayize, Damascene n'itsinda ry'Abayumbe. Ni igitaramo cyitabiriwe n'abantu batari bacye mu gihe kwinjira byari 3000Frw ndetse na 5000Frw mu myanya y'icyubahiro.
Reba amafoto y'uko iki gitaramo cyagenze
Barasirimbira Imana
Bea & Ndutira basabiwe umugisha na Bishop Masengo
TMC (Dream boys) ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo
Bishop Masengo Fidele ni we wigishije ijambo ry'Imana
Depite Bamporiki na we yitabiriye kino gitaramo
Abana nabo bari babukereye baje kubyinira Imana
Abantu bari birekuye babyinira Imana
Abantu bishimiye guhimbaza Imana mu ndirimbo za kera
TANGA IGITECYEREZO