RFL
Kigali

Bishop Kayinamura avuye muri Aziya mu nama y'abakuriye Methodiste Libre ku isi yatangiwemo raporo nziza ku Rwanda-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/11/2017 7:11
0


Bishop Samuel Kayinamura uyobora itorero Methodiste Libre mu Rwanda yageze i Kigali amahoro avuye muri Aziya mu gihugu cya Philippines mu nama yahuje Abepisikopi b'itorero Methodiste ku isi.



Bishop Samuel Kayinamura ni umuyobozi mukuru w'itorero Methodiste Libre mu Rwanda ndetse akaba n'umuyobozi wungirije w'itorero Methodiste Libre ku isi. Tariki 24 Ukwakira 2017 ni bwo Bishop Samuel Kayinamura yerekeje muri Philippines mu nama yatangiye tariki 26 Ukwakira isozwa tariki 29 Ukwakira 2017. Kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Ukwakira 2017 ni bwo yagarutse mu Rwanda. 

Amateka ya Bishop Kayinamura Samuel wongeye gutorerwa kuyobora itorero Methodiste Libre mu Rwanda

Ubwo yari ageze i Kanombe ku kibuga cy'indege, Bishop Samuel Kayinamura yabwiye abanyamakuru ko inama avuyemo yagenze neza cyane by'akarusho u Rwanda rukaba rwarayitangiyemo raporo nziza. Yavuze ko muri iyo nama, itorero Methodiste Libre mu Rwanda ryatangarije amahanga ko riherutse kwizihiza Yubile y'imyaka 75 iri rimaze rikorera ku butaka bw'u Rwanda. Iyo yubile ikaba yarizihijwe Methodiste Libre mu Rwanda imaze kubyara itorero Methodiste Libre mu Rwanda muri Uganda. Yagize ati: 

Ni inama y'iminsi itatu,iba rimwe mu myaka ine igahuza abepisikopi b'itorero Methodiste Libre ku isi, urugendo rwagenze neza. Ni inama nziza, buri mwepisikopi atanga raporo akavuga ibyo bishimira byagezweho, ibibazo bahura nabyo, hanyuma tugafata umwanya wo gusengerana buri gihugu tukagisengera. Kuri raporo y'u Rwanda, twe twishimiraga yuko itorero rya Methodiste Libre mu Rwanda riherutse kwizihiza Yubile y'imyaka 75, ryizihiza iyo yubile rimaze kubyara itorero rya Methodiste Libre muri Uganda, ni igikorwa gikomeye twagombaga kwishimira.

Bishop Samuel Kayinamura

Yageze i Kigali asanganirwa n'abari baje kumwakira

Bishop Samuel Kayinamura yakomeje avuga ko Methodiste Libre mu Rwanda yatanze raporo yuko ivugabutumwa rikorwa aho barihuza n'ibikorwa by'urukundo birimo gufasha abatishoboye, ibikorwa binyuranye bigamije imibereho myiza y'abaturage, mu burezi no mu bubuzi. Yavuze kandi ko yasanze u Rwanda ari igihugu kizwi muri Aziya, kikaba kizwi mu iterambere cyane cyane kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Yagize ati: "U Rwanda ni igihugu abantu bamaze kumenya cyane mu iterambere cyane cyane kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, abenshi baba bakizi bataranakigeramo bacyumva gusa mu makuru."

Bishop Samuel KayinamuraBishop Samuel Kayinamura

Bishop Samuel Kayinamura aganira n'abanyamakuru

Bishop Samuel Kayinamura

Bamwe mu bari baje kwakira Bishop Samuel Kayinamura

Tariki 6 Kanama 2017 ni bwo Bishop Dr Joab Lohara uyobora Itorero Méthodiste Libre ku isi yaje mu Rwanda, asobanurirwa amateka y'u Rwanda ndetse yabashije no gusura urwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi yunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Bishop Dr Joab Lohara ubwo yari yasuye urwibutso rwa Gisozi

REBA HANO BISHOP SAMUEL KAYINAMURA AGANIRA N'ABANYAMAKURU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND