Umuhanzi Billy yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo Umunyamateka nyuma y’iminsi micye ashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Haleluya’ yishimiwe n’abatari bacye. Uyu muhanzi yanavuze aho ageze imyiteguro y’igitaramo arimo gutegura.
Billy ashyize hanze amashusho y'iyi ndirimbo mu gihe ari gutegura iki gitaramo gikomeye yatumiyemo umuhanzi Zaza Mokheti umwe mu bahanzi bakomeye muri Afrika y'Epfo. Ibi byatumye Inyarwanda tumubaza aho ageze imyiteguro, adutangariza ko ayigeze kure ndetse na Zaza akaba afite amatsiko yo gutaramana n'abanyarwanda nkuko yabitangaje akoresheje ijwi rye. Yagize ati:
Kigali-Rwanda muraho, amazina yanjye ni Zaza Mokheti, vuba cyane nzaza gusura igihugu cyanyu kandi biranshimishije, nzaba nje gufasha mwenedata (Billy) mu gitaramo Umunyamateka concert azamurikiramo album ye, muzaze muri benshi cyane, nzishimira kubabona.
UMVA HANO ZAZA AVUGA KO AGIYE KUZA I KIGALI
Zaza, umwe mu bahanzi bakomeye muri Afrika y'Epfo ategerejwe i Kigali
Tariki 12/11/2017 ni bwo muri Kigali hazaba igitaramo ZAZA yatumiwemo n’umuhanzi nyarwanda Billy kuri ubu ukunzwe mu ndirimbo ye nshya 'Haleluya', bikaba biteganyijwe ko iki gitaramo kizabera muri Kigali Serena Hotel. Billy yabwiye Inyarwanda ko yatumiye ZAZA mu gitaramo cye cyo kumurika album 'Umunyamateka'. Twamubajije impamvu ari we yahisemo gutumira, atubwira ko asanzwe amukunda cyane ndetse indirimbo ze akaba akunze kuzikoresha mu kuramya no guhimbaza Imana Imana.
REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UMUNYAMATEKA' YA BILLY
REBA HANO ZAZA AVUGA KO AGIYE KUZA I KIGALI
TANGA IGITECYEREZO