Kuri uyu wa Gatandatu tariki 10/02/2018 mu mujyi wa Kigali habereye inama mpuzamahanga yiswe 'International Women Leadership Summit' ibaye ku nshuro ya mbere. Ni inama yateguwe n'abakobwa bo muri Bene Kora ibera kuri Healing Centre i Remera.
Abakobwa babarizwa muri Bene Kora, ku nshuro ya mbere bateguye inama mpuzamahanga bise 'International Women Leadership Summit' yatumiwemo ba Rwiyemezamirimo b'abagore n'abakobwa bafite aho bamaze kugera. Iyi nama ibaye ku nshuro ya mbere, yatangiye isaa cyenda z'amanywa isozwa saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, yitabirwa n'abakobwa hafi 500 ndetse hari na basaza babo bake bayitabiriye.
Muri 'International Women Leadership Summit' hari abakobwa hafi 500
Ubusanzwe Bene Kora ni ihuriro ry'urubyiruko rwishyize hamwe kugira ngo rubashe guhindura urubyiruko biciye mu mahame y'Ijambo ry'Imana. Kugeza ubu bamaze imyaka ine bakora. Bene Kora igizwe n'urubyiruko hafi 2500 mu Rwanda hose rwiganjemo abiga muri Kaminuza n'abarangije amashuri yisumbuye kimwe n'uko harimo n'abakiri ku ntebe y'ishuri muri Segonderi.
Abatanze ikiganiro bitsaga cyane ku iterambere ry'umukobwa
Bamwe muri ba rwiyemezamirimo b'abagore ndetse n'abakozi b'Imana bitabiriye iyi nama ya 'International Women Leadership Summit', batanze impuguro ku bana b'abakobwa bayitabiriye, babasaba gukunda Imana no kuyikorera bakiri bato ndetse bakiga agaciro mu byo bakora byose. Pastor Julienne Kabanda, Ev Rose Iribagiza, umucuruzikazi Alice, Kaneza Sandrine na Igihozo Miley ni bamwe mu bahawe umwanya uhagije baganiriza abitabiriye iyi nama ku nsanganyamatsiko ivuga ku iterambere ry'umukobwa.
Igihozo Miley umuhuzabikorwa w'inama 'International Women Leadership Summit'
Ikiganiro cyabanje gutangwa n'umuvugabutumwa Rose, avuga ku iterambere ry'umukobwa. Yabasengeye, ababwira ko kugira ngo ugere ku iterambere, icya mbere ari ugusenga Imana, ikindi ukirinda ibishuko byo mu isi. Sandrine Kaneza umumama w'umucuruzi waganirije aba bakobwa bagera hafi kuri 500, yabahaye urugero bw'ukuntu ubucuruzi bwe bwateye imbere ahereye kuri Alimentation ntoya, ababwira ko kugira ngo ayihereho byaturse mu kwizera Imana. Yasabye gusenga, bakaba inyangamugayo, bakanyurwa, bakita ku buzima bwabo.
Pastor Julienne Kabanda yabasabye kwiga agaciro kuko nibatakiha bazakorwamo 'chips'
Pastor Julienne Kabanda yatangiye ashimira abakobwa bo muri Bene Kora bateguye iyi nama 'International Women Leadership Summit'. Mu ijambo rye yagejeje ku bari muri iyi nama yabashishikarije gusenga kuko ibyo Imana ikora byose ibinyuza mu masengesho. Yabasabye kwiha agaciro nk'abakozi b'Imana ndetse nk'abakobwa bafite icyerekezo.
Pastor Julienne Kabanda wabahaye ubuhamya bw'ukuntu mbere yo gukizwa yahoze ari 'ingurutsi' (umukobwa w'ikirara) ariko Imana ikamugirira neza ikamubatura mu isayo ry'ibyaha ikamuha agakiza, yabibukije ko bakwiriye kwiyubaha bakiha agaciro kuko nibigira 'cheap' (kwitesha agaciro no kwisuzugura), isi izabafata nka 'chips', bakabashyiramo mayoneze, ubundi bakabarya. Ibi bihuye n'umugani abanyarwanda bajya baca ngo 'Uwigize agatebo ayora ivu'.
Pastor Julienne Kabanda yasabye abana b'abakobwa kwihesha agaciro
Mireille IGIHOZO umuhuzabikorwa wa 'International Women Leadership Summit' yasabye abakobwa bagenzi be bari muri iyi nama kugira intego mu buzima bwabo kandi bagaharanira kuyigeraho. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Mireille IGIHOZO yadutangarije ko bashima Imana yabanye nabo ku nshuro ya mbere bakoze iyi nama by'akarusho ikaba yagenze neza ikitabirwa ndetse igatangirwamo impanuro nyinshi zavuye mu bakozi b'Imana na ba rwiyemezamirimo b'abagore.
Nkuko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Igihozo Miley, nyuma y'inama ya 'International Women Leadership Summit', hagiye kubaho ibikorwa bitandukanye bishyigikira inama kugira ngo imyanzuro yafatiwemo ishyirwe mu bikorwa. Nyuma yaho mu mpera z'uyu mwaka mu kwezi kwa Kanama 2018 bazahurira hamwe muri 'Gala event show' barebe ibyo biyemeje aho bigeze banihe gahunda y'indi y'ikindi gihe kiri imbere. Yagize ati: "Twifuza ko u Rwanda rwaba rufite ibyagezweho twajyana hanze ku isoko mpuzamahanga mu rwego rw'imirimo."
REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE MURI IYI NAMA IWLS
Babanje kuramya no guhimbaza Imana mbere y'inama
Abakobwa biga muri Gashora Girls Academy bitabiriye iyi nama
Yasabanye n'Imana mu buryo bukomeye
Pastor Ntayomba Emmanuel uyobora Healing Centre Church nawe yari ahari
Hari abakozi b'Imana batandukanye
Mireille IGIHOZO uhagarariye igikorwa cya International Women Leadership Summit
Bamwe mu bakozi b'Imana baganirije abitabiriye iyi nama
Mireille IGIHOZO ageze ijambo ku bari muri iyi nama
Ev Cyusa Steven (ibumoso) hamwe na Jackson Mugisha (iburyo) umubyeyi wa Bene Kora
Ev Rose ni umwe mu baganirije abakobwa bitabiriye iyi nama
Arandika impanuro yahawe na Pastor Rose
Ku nshuro ya mbere iyi nama ibaye yitabiriwe cyane
Nyuma y'inama abanyeshuri ba Gashora Girls Academy bafashe ifoto y'urwibutso
Pastor Julienne Kabanda yasabye abana b'abakobwa kwihesha agaciro
Igihozo Miley yasabye abakobwa bagenzi be gutegura neza ejo habo
Jackson Mugisha umubyeyi wa Bene Kora
Stecy Belly (iburyo) witabiriye Miss Rwanda 2018 akaviramo mu majonjora, nawe yitabiriye iyi nama
Stecy Belly hamwe na Igihozo Miley
Bamwe mu bari bashinzwe kwakira abantu bitabiriye iyi nama
Nyuma y'inama bafashe ifoto y'urwibutso
AMAFOTO: Bene Kora & Iradukunda Desanjo (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO