RFL
Kigali

Beauty For Ashes basohoye amashusho ya SIFA bakoranye na Columbus na Dj Peruz wo muri Uganda-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/10/2017 14:36
0


Itsinda Beauty For Ashes ryashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘SIFA’ ryakoranye na Colombus ndetse na Dj Peruz wo muri Uganda. Ni indirimbo iri mu rurimi rw’igiswahili, ikaba iri kuri album ‘Renaissance’ baherutse kumurika.



Beauty For Ashes (B4A) bashyize hanze amashusho y'iyi ndirimbo 'Sifa' nyuma y'igihe gito bakoze igitaramo gikomeye cyabereye mu mujyi wa Kigali aho bari kumwe na Aime Uwimana na Adrien Misigaro uba muri Amerika. Ni igitaramo Beauty For Ashes yamurikiyemo album yayo nshya yitwa ‘Renaissance’. Kuri ubu abagize Beauty For Ashes bakomeje gutumirwa ku bitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda no hanze mu kumenyekanisha iyi album yabo nshya igizwe n'indirimbo 12 harimo na SIFA bamaze gukorera amashusho. 

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SIFA'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND