RFL
Kigali

“Tuzirukanka kugeza ubwo ijwi ry'Imana rizumvwa n'isi yose” B4A mu ndirimbo nshya ‘We will run’-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/10/2018 15:00
2


Beauty For Ashes (B4A) bahimbaza Imana mu njyana ya Rock bamaze gushyira hanze indirimbo nshya bise 'We will run'. Ni indirimbo bashyize hanze nyuma y'igihe gito bakoze igitaramo gikomeye batumiyemo itsinda Christafari riyoboye isi mu njyana ya Reggae mu muziki wa Gospel.



Beauty For Ashes (B4A) bazwi mu ndirimbo zinyuranye aho twavugamo Siripurize, Yesu ni sawa, Yesu ni we boss, Turashima n'izindi. Muri iyi ndirimbo 'We will run' iri mu rurimi rw'Icyongereza, Beauty For Ashes baririmbamo ko bazirukanka bakajyana ubutumwa bwiza ku isi hose. Ngo bazirukanka kugeza ubwo ijwi ry'Imana rizumvwa n'isi yose na cyane ko abayituye bafite inyota yo kuyoborwa n'Imana.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Kavutse Olivier umuyobozi wa Beauty For Ashes yavuze ko banditse iyi ndirimbo We will run' mu rwego rwo gukomeza abakozi b'Imana n'abakristo muri rusange bari guca mu bigeragezo bikomeye. Yavuze ko kwirukanka bavuga muri iyi ndirimbo bakugereranya no gukomeza gushikama mu byizerwa abakozi b'Imana bari kugeragezwa bakamenya ko Imana iri kumwe nabo kandi ko izabafasha kugeza igihe uru rugendo bazarurangiriza bagahura na Yesu Kristo. Yagize ati:

Urabona ko muri iki gihe turi mu gihe abakristo ndetse na bamwe mu bayobozi b'amatorero bari guca mu bigeragezo bikomeye, rero rimwe na rimwe ibintu nk'ibyo ngibyo bituma abantu bizera cyangwa se abandi bashakaga gukurikira Yesu bashobora gucika intege muri ibi bihe bigatuma bavuga ko babivuyemo cyangwa se ko babiretse. Iyi ndirimbo ni iyo gusubizamo abantu imbaraga,...ibabwira ngo n'ubwo bwose byaba bimeze gute tuzakomeza twirukanke kugeza igihe tuzahurira n'Umwami wacu Yesu. Kwirukanka tuvuga turabigereranya no gukomeza gukora umurimo w'Imana, gukomeza gushikama, abafite umurimo w'Imana bakora bagakomeza gushikama bakamenya ko n'iyo baca mu bigeragezo n'iyo baca mu bihe bigoye, Imana iri kumwe nabo, irabazi kandi izadufasha kugeza igihe uru rugendo rwa Gikristo ruzarangirira.

UMVA HANO 'WE WILL RUN' INDIRIMBO NSHYA YA BEAUTY FOR ASHES







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nziza5 years ago
    no doubt, you borrowed this name from a song titled "run" from joel timonthy houston,hillsong
  • nonsense5 years ago
    @nziza is it the first time you found songs with identical names? c'mon you're better than that.





Inyarwanda BACKGROUND