Muganwa Assumpta wahimbwe Satura kubera indirimbo ye yamenyekaniyeho ariyo Satura ijuru, yamaze gushyira hanze indirimbo 'Satura ijuru' yasubiranyemo n'umuhanzi Brian Blessed.
Muri iyi ndirimbo 'Satura ijuru', Assumpta Muganwa (Satura) na Brian Blessed baririmba basaba Imana gusatura ijuru kugira ngo babone umugisha w'Imana. Bati: "Icyampa ugasatura ijuru, Yesu ukampa umugisha. Ndakwizeza ko numpa umugisha, nzagukorera ibihe byose ni wowe Mana itanga imigisha, itanga urukundo n'umunezero, Yesu we, ugira neza ntiwambura." Assumpta Muganwa yabwiye Inyarwanda.com ko amagambo aririmba arimo 'gusatura ijuru', aboneka muri Bibiliya mu gitabo cya Yesaya 64:1
UMVA HANO 'SATURA IJURU REMIX' YA SATURA FT BRIAN BLESSED
TANGA IGITECYEREZO