RFL
Kigali

Assumpta Muganwa arasaba Yesu gusatura ijuru akibonera imigisha-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/11/2016 7:11
0


Umuhanzikazi Assumpta Muganwa umwe mu bagize itsinda Women of Faith akaba umukristo wa New Life Bible church, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye yise ‘Satura ijuru’. Ni nyuma y’aho benshi bagiye bayamwishyuza cyane bitewe n’uburyo bari bayafitiye amatsiko menshi nyuma yo gukunda amajwi y’iyi ndirimbo.



Mu mashusho y’iyi ndirimbo Assumpta Muganwa agaragara ari kumwe na bagenzi be babana muri Women of Faith ukongeraho n’abandi bacye b’inshuti ze. Muri iyi ndirimbo Assumpta asaba Imana gusatura ijuru kugira ngo imigisha yose ivuye mu ijuru imugereho. Akomeza ayisaba kandi kwagura imbago ze kugira ngo arusheho kuyikorere. Ati ‘Icyampa ugasatura ijuru, Yesu ukampa umugisha, ndawukeneye ndawugusabye’.

Assumpta Muganwa yabwiye Inyarwanda.com ko yanditse iyo ndirimbo nyuma yo gusoma icyanditswe cyo muri Yesaya 64: 1 agasanga hatangira havuga ngo Icyampa ugasatura ijuru, ukamanuka, imisozi igatengukira imbere ya we. Akomeza agira ati "Narahasomye mbona uwabyanditse yari akeneye ubwiza bw'Imana wich is umugisha".

Assumpta Muganwa

Umuhanzikakazi Assumpta Muganwa usaba Imana gusatura ijuru

Alice TonnySatura IjuruAssumpta Muganwa

Alice Tonny na we ati 'Yesu icyampa ugasatura ijuru'

REBA HANO 'SATURA IJURU' YA ASSUMPTA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND