Asaph ikorera umurimo w'Imana mu itorero Zion Temple ry'i Rubavu, igiye kwizihiza isabukuru y'imyaka 14 imaze ikora ivugabutumwa. Ni mu giterane cy'iminsi itanu kizaba tariki 13-18 Gashyantare 2018.
Iki giterane cyateguwe na Asaph y'i Rubavu kizajya kibera kuri Zion Temple Rubavu ahitwa Mbugangari buri munsi kuva isaa munani z'amanywa. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose. Ni igiterane kizarangwa n'ibihe byo guhimbaza no gushima Imana kubwa byinshi yabakoreye mu myaka 14 bamaze ari nako bayereka ibiri imbere n'ibyo bateganya kugeraho kugira ngo ikomeze kubakoresha.
Nkuko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Casmir Rutaganira umuyobozi wa Asaph Zion Temple Rubavu, muri iki giterane batumiyemo amakorali atandukanye arimo Bethlehem y'i Rubavu muri ADEPR, Gisubizo Ministries, Shekinah worship team, Bersheba n'abahanzi batandukanye. Hazaba hari kandi n'abandi bahoze baririmba muri Asaph/Zion Temple Rubavu ariko ubu bakaba babarizwa mu bice bitandukanye by'u Rwanda no hanze yarwo (Diaspora).
Asaph ya Zion Temple Rubavu bateguye igiterane cy'iminsi 5
Ni igiterane kizarama iminsi 5 bashima Imana yabanye nabo mu myaka 14 bamaze
TANGA IGITECYEREZO