RFL
Kigali

Apotre Rwandamura yimikishije amavuta Prophet Ruzindana nk’umuhanuzi w’ukuri - AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/05/2016 7:45
13


Prophet Ruzindana Prince uyobora itorero Jesus is coming yimikishijwe amavuta n’Intumwa y’Imana Charles Rwandamura ukuriye itorero UCC ku isi, ahabwa ku mugaragaro inshingano n’amavuta byo kuba umuhanuzi w’ukuri”Prophet”,akaba ari umugisha u Rwanda rugize kuko ngo rubonye uzajya aruhanurira.



Umuhango wo kwimika Prophet Prince Ruzindana wabaye kuri uyu wa 30 Mata 2016 mu ihema rya Kigali Serena Hotel kuva isaa munani z’amanywa kugeza saa yine z’ijoro. Witabiriwe n’abakozi b’Imana batandukanye ndetse hari n’abantu benshi cyane bagera hafi ku bihumbi bitanu, kimwe mu byagaragaje ko Prophet Ruzindana akunzwe kandi yishimiwe na benshi ndetse akaba afite amavuta y’Imana nk’uko Apotre Rwandamura yabitangaje kuko ngo hari n’ushobora kwiyiriza imyaka 3 ashaka abantu ariko akababura.

Prophete Prince Ruzindana

Uyu muhango witabiriwe n'abantu benshi cyane kugeza aho ihema rya Serena ryuzura

Ubwo yamusukagaho amavuta, Apotre Rwandamura Charles yavuze ko u Rwanda rubonye umugisha kuko rwungutse umuhanuzi by’umwihariko Prophet Ruzindana Prince akaba ariwe wa mbere mu Rwanda wimikishijwe amavuta nk’umuhanuzi w’ukuri, gusa iyo mpano ikaba ari imwe mu zitangwa n’Imana aho Bibiliya ivuga ko Imana yahaye bamwe kuba Intumwa, abandi ikabaha kuba abahanuzi, abandi ikabaha kuba abigisha,… Apotre Rwandamura yavuze ko Prophet Ruzindana hari ikintu yabarushije, akaba aricyo kintu yamwubahiye ati:

Njye ikintu cyantangaje umukozi w’Imana Ruzindana uturushije, ni ukwiyemeza neza kujya ku mugaragaro ko uri umuhanuzi, icyo nicyo nakubahiye,uri muto ariko kuvuga ngo ndi umuhanuzi nta muntu n’umwe ndumva babyimikiye. Ariko muri Bibiliya impano y’ubuhanuzi irimo, mu ijambo ry’Imana tubona,abahanuzi barimo.

Apotre Rwandamura

Rwandamura yubahiye Prophet Prince kwerura ko ari umuhanuzi

Intumwa y’Imana Charles Rwandamura yavuze ko Prophet Prince Ruzindana nyuma yo kwimikishwa amavuta yakuye muri Israel ari nayo yasutswe kuri Yesu Kristo, ngo agiye kujya ategeka, areme kandi bisohore. Yavuze ko ari umugisha ku itorero n’igihugu kuko Prophet Ruzindana nyuma yo gusukwaho amavuta, agahabwa inkoni y'ubuhanuzi, ahawe ububasha bwo kuvuga rikijyana ku Mana, icyo agetetse cyose kikabaho. Aha niho yahereye amusaba gukunda igihugu cye akajya agihanurira kandi akagisengera. 

Yakomeje avuga ko nyuma yo kwimikwa, Prophet Prince azajya ahanurira igihugu n’abagituye, ahagarika intambara, amakuba, akarwanya ubukene,abatabyara bakabona urubyaro n’ibindi byose azajya ategeka nk’umuhanuzi wemewe n’Imana, bigasohora nk’uko Imana yajyaga ibishoboza abahanuzi tubona muri Bibiliya aho bahanuriraga Israel kandi ibyo bahanuye bigasohora ndetse ikaba ijya ibishoboza Intumwa Charles Rwandamura aho yagiye ku mipaka yose y’u Rwanda agahagarika intambara mu gihugu cy'u Rwanda nyuma yo gusenga amezi 9. Yamusabye kwirinda kurakara kuko arakaye yatwika isi. Nubwo Ruzindana yagizwe umuhanuzi mukuru, Rwandamura yamusabye na none kuzasengera abandi bahanuzi n'abakozi b'Imana bazafatanya nawe kugira ngo ibyo azahanura bitazakemangwa ahubwo bizemerwe nk'ukuri,Apotre Rwandamura ati:

Ntabwo ibintu turimo dukora biteye ubwoba, biteye ubwoba abapagani ntabwo biteye ubwoba abantu b’Umwuka, ntabwo ku bantu b’Umwuka ari ishyano kuvuga ngo umuntu ni umuhanuzi twebwe ni nk’umukino nta n’ubwo twabaho tutagira abahanuzi nta n’ubwo igihugu cyabaho kitagira abahanuzi,Bibiliya iravuga ngo nta gishobora kugwa ku murwa wa Kigali kereka Imana imaze kubwira abahanuzi bayo.

Rero ndagirango mbanze nkubwire Ruzindana kuba umuhanuzi ntabwo ari igitangaza kuba umuhanuzi ntabwo wakoze ikosa. Imana ikeneye abahanuzi bahanurira abantu bayo babwira abantu bayo, babwira abatware,babwira abayobozi, babwira igihugu,..babwira imiryango igiye gushwana, babwira abananiwe kubyara,babwira abananiwe guhindura imbyaro, babwire abishwe n’ubukene n’ubutindi,babwire abahetse imikoshi n’amadayimoni. Uzabimenya ute udafite ukubwira,kuva kera hose Imana yashyizeho ba bamenya, bamenya ukumenyera, umenya ibyawe, umenya uko ubaho, umenya business,umenya ibiguhombya, umenya ibigutera, umenya ibigiye kugutera. Hagarara ukomere, ushikame dore uracyari muto,ngira ngo uri mu biro narakubwiye ngo rero ubwo wemeye muri ubwo buryo bw’ubuhanuzi witegure n’imijugujugu ya shitani ariko noneho numara kwambikwa imbaraga z’amavuta witegure kurwana kandi ukajya uhora utsinda. (…)

Prophete Prince Ruzindana

Prophet Prince asukwaho amavuta na Apotre Rwandamura

Mu mpanuro Apotre Rwandamura yahaye Prophet Ruzindana, yamusabye kwirinda kurakara, amusaba kwihanganira imijugujugu ya shitani agiye guhura nayo ejo hatazagira umuntu umukomerekeraho abantu bakavuga ko ari umurozi. Yamusabye kandi kwirinda amagambo y’amanjwe y’abantu akirinda ba mumpanurire bazajya mu matwi kuko nakurikiza ibyo yabwiwe n'abantu azahanura ibyo yabumvanye aho guhanura ibyo yaregetswe n’Imana. Yamusabye kuzirinda kuvuga ko Imana yamubwiye kandi itigeze ivugana nawe. Yagize ati:

Ntabwo umuhanuzi arakara kuko iyo urakaye umuriro utwika isi, ntabwo umuhanuzi avuma kuko uvumye isi yarimbuka ahubwo abo uyobora baragowe bazakwirinda gute se? Ibyo bakuvuga byose ujye ubabarira ujye ugira imbabazi ujye uhoza umugisha ku rurimi kuko ibyo wategeka byose mu mavuta tugiye kugusiga,tugiye kugusukaho,tugiye kukwimikisha yavuye muri Israel ntabwo ari ibipapiro waraje ndayakwereka, ayo basutse ku Mwami Yesu niyo tugiye kukwimikisha, urakomeye rero, ugiye gukomera, ugomba kwitonda, ugomba kubabarira, ugomba gukomerera imijugujugu n’ibigutsikiza ejo hatagira uzagukomerekaho bakavuga ngo uri umurozi.  

Nubwo yimikishijwe amavuta akinjira ku mugaragaro mu nshingano zo kuba Umuhanuzi,akarambikwaho ibiganza n’abakuru, ababyeyi be mu buryo bw’Umwuka, Prophet Prince Ruzindana we avuga ko impano yo guhanura yayivukanye. Benshi mu bakristo be batangarije Inyarwanda.com ko Ruzindana ari umukozi w’Imana w’ukuri Imana ihagurukije muri iki gihe, akaba afite impano idashidikanywaho yo guhanura, kwicisha bugufi no gusenga Imana.

Nyuma y’uyu muhango wo kumwimika no kumisiga amavuta, Prophet Ruzindana Prince yatangarije abanyamakuru ko yiteguye gukoreshwa n’Imana ndetse ibyo yahanuye uwo munsi nyuma yo kwimikwa bigiye kuba ku Rwanda, akaba yizeye ko bizasohora.

Reba andi mafoto y'umuhango wo kwimika Prophet Ruzindana Prince

Prophete Prince Ruzindana

Mbere yo kwimikwa ni uko bari bambaye

Bishop Kazimiri

Apotre Rwandamura hamwe na Bishop Kazimiri Nyirimbirima wamubyaje ubutumwa bwiza

Prophete Prince Ruzindana

Prophet Prince yasabwe na Rwandamura gukunda umugore we no kutamufuhira ahubwo bakizerana

Prophete Prince Ruzindana

Prophet Prince n'umugore we bitegura kwimikwa

Prophete Prince Ruzindana

Apotre Rwandamura yerekana ihembe ririmo amavuta agiye kwimikisha abakozi b'Imana

Prophete Prince Ruzindana

Apotre Rwandamura yerekana amavuta atari ibipapirano yakuye muri Israel

Prophete Prince Ruzindana

Prophete Prince Ruzindana


Prophete Prince Ruzindana

Prophet Prince yanezerewe inshingano ahawe n'Imana binyuze mu mukozi wayo Apotre Rwandamura

Prophete Prince Ruzindana

Yahawe Bibiliya na Apotre Claude nk'intwaro azajya agendana akaba ari nayo buhanuzi bw'ukuri

Prophete Prince Ruzindana

Yashyikirijwe na Bishop Nyirimbirima inkoni y'ubuhanuzi abwirwa ko icyo azategeka cyose kizabaho

Prophete Prince Ruzindana

Apotre Rwandamura hamwe na Prophet Prince

Prophete Prince Ruzindana

Prophet Prince yasengeye umugore bagiye gufatanya mu murimo w'Imana

Prophete Prince Ruzindana

Mutoni Juliet yasutsweho amavuta y'ubushumba

Prophete Prince Ruzindana

Mutoni Juliet umugore wa Prophet Prince yimikiwe kuba Pasiteri

Prophete Prince Ruzindana

Prophet Prince na Pastor Mutoni Juliet nyuma yo kwimikwa

Prophete Prince Ruzindana

Habayeho umwanya wo gusirimbira Imana

Patient Bizimana

Patient Bizimana yahesheje umugisha abitabiriye uyu muhango

Inyubako ya Alarm Ministries

Alarm Ministries yajyanye benshi mu mwuka wo guhimbaza Imana

Munyaribanje Didace

Didace Munyaribanje umwe mu bayobozi muri Jesus Is Coming church yafashijwe cyane

Jesus Is Coming

Bamwe mu bakobwa bari bashinzwe umutekano muri uyu muhango

Anita Pendo

Umunyamakuru Anita Pendo wabatijwe na Prophet Prince, nawe yari muri uyu muhango

Prophete Prince Ruzindana

Habayeho umwanya wo gushyigikira umurimo w'Imana benshi baritanga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • niyongabo7 years ago
    HHHHH Ariko ibyateye nagahoma munwa imana irabareba ndibwira ko imitima yabo izi ibyo irimo
  • yobu7 years ago
    ati ntuzajye ufuhira umugore wawe?? kuberiki iyo ngingo yayigarutseho??
  • jojo7 years ago
    Iryo hembe ra
  • jojo7 years ago
    Iryo hembe ra
  • jojo7 years ago
    Iryo hembe ra
  • Gasongo7 years ago
    Narumiwe gusa. Mwitege Aho ibi bizatugeza
  • lucky7 years ago
    ihembe ntabwo ari igitangaza kuko no muri bibiriya biranditse muri 1 samuel16:13 aho samuel yimikishaga dawidi amavuta ari mwihembe.
  • Aime jimmy 7 years ago
    Kubeshya. Com ngo yakize amasida lol sida se irakira barakubeshye baza urebe uko wabaye warashije ntakabiri nagato yewe yarakumaze pe HIV.com
  • Dusabeyesu samuel 7 years ago
    nibyo ihembe nicyo gikoresho muri bibilia kifashishwa kirimo amavuta yabugenewe nkayo apotre yakuye israel mukwimika abantu kuba abakozi bimana cg kuba ba president ntimuhakane kereks niba utuwe nubundi ubihishwe
  • kine7 years ago
    Mwaba kirisitu mwe mwibuke ko turi muri byabihe byahanuwe gusa igitangaje nuko biri gutangirira kubayobozi bamadini bigwizaho ibyubahiro na ma titre ibyo zibyo bivugako uzimana kabisa mwitonde mutazagwa mubishuko byisi ngaho amahembe ngaho udusanduku ngaho abahanuzi intumwa musigaje iki buriya aha kandi muribukeko kuvuga cyane imana siko kujya mwijuru.
  • sammy7 years ago
    None se ubuhanuzi barabuhabwa??nako umuhanuzi arimikwa??
  • vava7 years ago
    nange ndabyibaza nigute umwana w'umuntu yimika undi kubuhanuzi?ko ubuhanuzi butangwa n'Imana ko ari impano ya mwuka wera umuntu barabumwimikira? isi igeze kumusozo tube maso bavandimwe.
  • Isirarushye7 years ago
    Satani ni aha ageze .Ibi ni ibinyoma byo kuyobya àbana b'Imana. Dukwiriye gusenga no kwiga ijambo ry' Imana Bitabaye ibyo SATANI aratwirenza abinyujije mu ba bakozi be babeshya ngo bakorera Imana





Inyarwanda BACKGROUND