Apotre Liliane Mukabadege witegura kurushinga n'undi mugabo nyuma yo gutandukana byemewe n'amategeko na Apotre Bizimana Abraham, yamaze gukorerwa ibirori bisanzwe bikorerwa umukobwa/umugore witegura kurushinga.
Bridal shower, ni ibirori bikorerwa umukobwa/umugore ubura iminsi micye agakora ubukwe, ahanini ibi birori bikaba bikorwa mu rwego rwo kumushyigikira mu bushobozi no kumuha impanuro zizamufasha kurwubaka rugakomera. Apotre Liliane yemereye Inyarwanda.com ko yakorewe ibi birori, icyakora ntiyagira byinshi atangaza. Apotre Liliane Mukabadege uyobora itorero Umusozi w'Ibyiringiro mu Rwanda, agiye kurushinga n'umukunzi we mushya witwa Ndahimana Jean Bosco w'imyaka 47 bafitanye amateka akomeye.
Apotre Liliane yakorewe ibirori bikorerwa ubura iminsi ibarirwa ku ntoki akarushinga
Mu gihe gishize, byavuzwe ko uyu mugabo agiye gushaka yamutwaye undi mugore, gusa uyu mugabo na Apotre Liliane babyamaganiye kure. Kugeza ubu ngo hashize imyaka irenga 25 baziranye nk'uko baherutse kubitangariza Inyarwanda.com. Itariki y'ubukwe bwabo ntabwo iratangazwa, gusa mu bigaragara ni vuba cyane. Twabibutsa ko aba bombi basezeranye imbere y'amategeko mu mpera za 2017. Apotre Liliane avuga ko gushaka undi mugabo nta kibazo abibonamo na cyane avuga ko abatandukana burya atari Imana iba yarabahuje kuko icyo yafatanyije nta muntu ushobora kugitandukanya.
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMUGABO WA APOTRE LILIANE
Apotre Liliane hamwe n'umugabo bagiye kwambikana impeta
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA APOTRE LILIANE
TANGA IGITECYEREZO