RFL
Kigali

Apophia Posh yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Akira' aherutse gusubiramo-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/01/2018 15:56
0


Apophia Natukunda uzwi cyane nka Posh mu muziki yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo 'Akira' nyuma y'iminsi micye asubiyemo iyi ndirimbo akayitura abakunzi be nk'impano ya Noheli.



Apophia Posh ni umuhanzikazi mushya wa Gospel akaba n'umwe mu bari gukora cyane dore ko umwaka ushize wa 2017 yitabiriye irushanwa Groove Awards Rwanda aho yari mu cyiciro cy'umuhanzikazi mwiza ukizamuka wakoze cyane, gusa ntiyabashije kwegukana igikombe kuko cyatwawe na Jado Sinza. 

REBA HANO AMASHUSHO YA 'AKIRA' YA APOPHIA POSH

Mu mashusho y'iyi ndirimbo 'Akira' ya Apophia Posh yatunganyirijwe muri Future records na producer David, uyu muhanzikazi agaragaramo yinjira mu rusengero ajyanywe no gushima Imana kubw'ibyo yamukoreye, ibyo akabikora nk'ituro ahaye Imana.

Muri iyi ndirimbo 'Akira', Apophia Posh aririmbamo ko ashima Imana kubw'ibyo yakoze n'imigambi yayo imufitiye. Ati: "Ndumva mu mutima huzuye amashimwe, nzanywe no kugushimira imirimo wakoze, imigambi umfitiye n'ubuntu ugira, icyubahiro ni icyawe. Akira, ikiruta indirimbo ni cyo nkuzaniye, akira,.."

REBA HANO AMASHUSHO YA 'AKIRA' YA APOPHIA POSH







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND