RFL
Kigali

Amateka ya korali Bethel ya EPR Kiyovu igiye kumurika Album ya mbere y’amashusho nyuma y’imyaka 22

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/03/2017 17:31
2


Korali Bethel ikorera umurimo w’Imana muri EPR Paroisse Kiyovu, Presbytery ya Kigali igiye kumurika Album ya mbere y’amashusho yiswe Mutitirize ikaba iya gatatu muri Album z’amajwi. Iyi album y’amashusho igiye kumurikwa nyuma y’imyaka 22 iyi korali imaze kuva itangiye ivugabutumwa mu ndirimbo.



Igitaramo cyo kumurika iyi album DVD kizaba tariki 1-2 Mata 2017. Nk’uko Uwizeyimana Samuel umuyobozi wa korali Bethel yabitangarije Inyarwanda.com, iyi Album yiswe 'Mutitirize' igiye kumurikwai, kubiyemo ubutumwa buhamagarira abantu gusenga cyane bakinginga Imana ikabashoboza umurimo wayo kuko ngo isi igeze mu bihe bikomeye aho abantu bava mu byizerwa nta mpamvu, abandi bagakora ibyaha ndengakamere nk’ubutinganyi n’ibindi byinshi bidahesha Imana icyubahiro.

Korali Bethel imaze imyaka 22 ikora ivugabutumwa mu ndirimbo dore ko yatangiye umurimo mu mwaka wa 1995, icyo gihe igatangira yitwa korali Jyanumucyo ariko muri uwo mwaka Jyanumucyo ikaba yarahinduriwe izina yitwa korali Bethel. Korali Bethel kuva ibayeho yakoze ibikorwa byinshi mu kwagura ubwami bw’Imana. Mu mwaka wa 1998 yashyize ku mugaragaro indirimbo zayo za mbere z’amajwi kuri Album yiswe “Urufatiro ni rumwe”, mu mwaka wa 2000 ishyira ku mugaragaro indirimbo zayo za Album ya kabiri yiswe “Iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ni Inde?”

Icyakoze kuva icyo gihe kugeza uyu mwaka wa 2017 ntabwo yongeye gushyira indirimbo ku mugaragaro ahubwo yibanze mu bikorwa bindi by’ivugabutumwa bijyanye no gufasha abababaye ndetse n’ivugabutumwa mu duce dutandukanye by’urukundo nko gufasha abatishoboye n’ibindi.

Korali Bethel

Kuri ubu korali Bethel irashima Imana ko muri uyu mwaka iyishoboje gushyira ku mugaragaro Album yayo y’amajwi ya gatatu ndetse n’Iy’Amashusho ya mbere. Iyi Album ikaba yitwa “MUTITIRIZE” Gushyira ku mugaragaro iyi Album bizaba mu giterane kizaba ku wa gatandatu no ku cyumweru taliki ya 01-02/04/2017, kikazabera ku rusengero rwa EPR mu Kiyovu aho iyi korali ikorera umurimo w’Imana, intego y’iki giterane ikaba iboneka muri Luka 10:2. Uwizeyimana Samuel uyobora korali Bethel yashimiye abantu batandukanye bababaye hafi mu itegurwa ry'iyi Album bagiye kumurika yagize ati:

Turashimira ubuyobozi bw’igihugu cyacu cyane cyane umujyi wa Kigali wadufashije cyane mu gufata amashusho. Turashimira ubuyobozi bw’itorero Presbyterienne mu Rwanda cyane cyane Paroisse yacu ya Kiyovu ku nkunga yose baduteye ngo iki gikorwa kigerweho. Turashimira kandi inshuti zacu n’abaterankunga badufashije bakatuba hafi muri iki gihe cyose kigeze ku myaka 22 turi mu murimo w’ivugabutumwa.

Yakomeje ararikira abantu kuzajya kwifatanya nabo muri iki giterane bakumva bakanareba izi ndirimbo zigize iyi Album  cyane cyane bakumva ubutumwa buzikubiyemo. Yunzemo ati “Twongera kubasaba ngo mutitirize cyane Imana yagure umurimo wayo.”

Korali Bethel

Bethel choir

Bamwe mu baririmbyi ba korali Bethel yo muri EPR Kiyovu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Paul7 years ago
    Imana ishimwe yo yabashoboje uyu murimo utoroshye! Natwe turahabaye no tumve ubwo butumwa bwiza Chorale Bethel yateguye!!!
  • Sindayigaya Mathias 7 years ago
    Imana ishimwe cyane kuko irinda umurimo wayo. Iyi minsi ni iya nyuma, turasabwa kwinginga Data ngo yohereze abasaruzi kuko ibisarurwa ari byinshi.





Inyarwanda BACKGROUND