RFL
Kigali

Amasengesho ameze nko kwizera igisasu-Bishop Dr Masengo Fidele

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/08/2016 7:09
1


Ejo maze gushyira ku mugaragaro inyigisho ku masengesho akorerwa ku misozi ndetse no mu mashyamba, abantu benshi bakomeye kumbaza aho bimwe mu bikorerwa ku misozi y'amasengesho bihuriye n'ijambo ry'Imana.



Hari ibyo bambwiye ariko haribyo nanjye nibutse niboneye. Incuro nke najyanye n'abantu mu misozi y'amasengesho nasanzeyo imigenzo (pratiques) itajyanye n'ijambo ry'Imana kandi yagira ingaruka zikomeye ku buzima bw'umuntu. Dore zimwe mu ngero :

1. Kujya mu mugezi ukonje ukarara uwuhagazemo. Ibintu byo gusenga umuntu ahagaze mu mugezi amasaha atabarika ntaho mbizi muri Bibiliya kandi n'ubwo ntari umuganga ntekereza ko byagira ingaruka ku buzima. Ababikora bishyira mu ngaruka zikomeye.

2. Kwikorera ibuye ku musozi. Ubwanjye niboneye abantu Kanyarira bikorera amabuye aremereye cyane bakayakura mu mizi y'umusozi bakayarenza. Bamara kurenga umusozi bakayatura bagasubira mu rugo bazi ko batuye ibibazo byose! Hari n'abayatembagaza bavuga ko batembagaje ibibazo byose. Uwo muhango nta bindi bisobanuro ugira mu mwuka. Ahubwo iyo umuntu atuye ibuye, ibibazo ntibirangire yumva Imana yamubeshye kandi itarigeze ibivuga.

3. Gusengera ahantu hadasobanutse. Hari abasengera mu Buvumo (imyobo), mu Mazi asuma, ahantu hahanamye hateye ubwoba. Ubirebye neza ubona ari nko gukangisha Imana kwiyahura. Ni nko kwizirikiraho igisasu ngo nitagusubiza uragituritsa!

Mu buvumo wahasanga inzoka, inyamanswa, cyangwa zo zikahagusanga. Kubera urutege ruke n'inzara amazi y'isumo atwara benshi. Guhagarara mu manga bifite ingaruka zikomeye.

Njye ndagira inama abantu bashaka Imana kubikorana ubwenge no kwisunga Ijambo ry'Imana. Imana ntabwo ikangwa n'ibyo tuyikangisha. Isubiza amasengesho ihereye ku mpamvu ziri mu mutima (attitude) no ku bushake bwayo (Mwibuke isengesho rivuga ngo ubushake bwawe bube).

Mbere yo kwiherera usenga utekereze ku hantu usengera n'uburyo ubikora.

Umunsi mwiza kuri twese!  Ndabatumiye mu giterane gitangira none saa kumi muri Foursquare Gospel Church Kimironko.

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ukwemerakumwe7 years ago
    Yes, no murugo iwawe uhasengeye naho Imna iba ihari kandi yahakumvira aho kujya iyo yose wahurirayo n'ingaruka. Imana iba hose no muri twebwe ubwacu n'uko tutabyemera kimwe ariko uku n'ukuri.





Inyarwanda BACKGROUND