Kigali

Mercy Masika uri mu bakunzwe cyane muri Kenya yageze mu Rwanda aho aje mu giterane 'All Women Together'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/08/2018 17:15
0


Ku mugoroba w'uyu wa kane tariki 16 Kanama 2018 ni bwo umuhanzikazi Mercy Masika uri mu bakunzwe cyane muri Kenya yageze mu Rwanda aho yitabiriye igiterane All Women Together (Abagore Twese Hamwe) kiri kuba ku nshuro ya munani.



Igiterane All Women Together cyo muri uyu mwaka  wa 2018 ari nacyo Mercy Masika yatumiwemo, cyatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Kanama 2018. Kiri kubera muri Kigali Convention Center kuva kuri uyu wa Gatatu kugeza ku wa Gatanu tariki 18 Kanama 2018, buri munsi guhera saa kumi (16h00) z’umugoroba kugeza saa tatu (21h00) z’ijoro, aho abagore bashima iby’Imana yabakoreye bakabikora mu buryo bwo gutambutsa amashimwe n’ubuhamya no gusangira Ijambo ry’Imana. Mercy Masika watumiwe muri iki giterane akigera i Kanombe ku kibuga cy'indege yakiranywe urugwiro rwinshi.

All Women Together

Mercy Masika yasanganiwe i Kanombe n'abana bato bari bafite indabo

All Women Together ni igiterane gitegurwa na Women Foundation Ministries, umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu, uyobowe n’Intumwa y’Imana Alice Mignonne Umunezero Kabera, kuva mu mwaka wa 2006. Women Foundation Ministries ni umuryango ufite intego yo kubaka umuryango binyuze mu mugore. All Women Together 2018 ifite insanganyamatsiko igira iti “From Victims to Champions” mu kinyarwanda bikaba bisobanuye “Kuva mu gutsikamirwa tujya mu butsinzi” Ibi bikaba bishimangira ijambo rigenderwaho muri iki giterane riri mu gitabo cya Zaburi 68:12, havuga ngo “Umwami Imana yatanze itegeko abagore bamamaza inkuru baba benshi”

All Women Together

Igiterane Abagore Twese Hamwe cyatumiwemo Mercy Masika

Mu bashyitsi b’abavugabutumwa batumiwe muri iki giterane harimo; Servante ONTINE DAN YAPO uzaturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, REV. JEANNE MONNEY uzava muri IVORY COST, Pastor GERMAINE ILUNGA SAKOMBI wo muri KINSHASA-RDC, Umuramyi Pastor EMMY KOSGEI wo muri NIGERIA n’umuramyi MERCY MASIKA uzaturuka muri KENYA. Abo bakozi b’Imana bose bazakirwa n’umuyobozi mukuru wa Women Foundation Ministries Apostle Alice Mignonne U Kabera.

AMAFOTO YA MERCY MASIKA UBWO YARI AGEZE I KANOMBE

Mercy MasikaMercy MasikaMercy MasikaMercy MasikaMercy MasikaMercy MasikaMercy Masika

Mercy Masika araye i Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND