Kigali

Serge Iyamuremye uri kubarizwa mu Rwanda ategerejwe mu gitaramo muri Arizona

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/11/2024 13:28
0


Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Serge Iyamuremye ari mu myiteguro yo kujya gutaramira muri Leta ya Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rugendo rugamije gufata amashusho y'indirimbo ze nshya aherutse gukubira kuri Album ye nshya amaze igihe ari gutegura.



Ni igitaramo agaragaza ko kizaba ku wa 29 Ukuboza 2024, mu Mujyi wa Phoenix muri Leta ya Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni mu gihe Serge n’umugore we Uburiza Sandrine basanzwe babarizwa muri Leta ya Texas. 

Uyu musore wamamaye mu ndirimbo nka "Biramvura" azaririmba muri iki gitaramo cyiswe “Arizona One Spirit Live Recording Concert" ashyigikiwe n'abarimo Sosiyete ya Voi Media yamufashije kugitegura.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje ko yiteguye kugirana ibihe byiza n'abantu bazitabira iki gitaramo. Muri uyu mwaka, uyu muhanzi yakoreye ibitaramo bikomeye muri Leta zinyuranye, ndetse yagiye ahuza imbaraga n'abahanzi banyuranye mu ndirimbo bagiye bahuriramo.

InyaRwanda yahawe amakuru yizewe ko Serge Iyamuremye ari mu Rwanda mu rugendo rugamije gusura abo mu muryango we, inshuti ze no gushyira mu bikorwa imwe mu mishinga y'indirimbo ze. Ni urugendo yagize ibanga rikomeye, ahanini bitewe n'ibikorwa byamuzanye mu Rwanda.

Serge Iyamuremye yaherukaga gushyira ku isoko indirimbo 'Saa Cyenda' imaze ukwezi kumwe, yabanjirijwe n'indirimbo 'Mwokozi Wetu' yakoranye na Triples Ghetto Kids, 'N'uwanjye' yakoranye na Joy Gatabaazi, 'My God is goo', 'Unconditional Love', 'Urugendo' yakoranye na Israel Mbonyi n'izindi.

   

Serge Iyamuremye yatangaje ko agiye gukorera igitaramo mu Mujyi wa Phoenix muri Leta ya Arizona 

Serge Iyamuremye amaze iminsi mu Rwanda mu bikorwa bigamije gusura umuryango n’inshuti ze za buri munsi 

Serge asanzwe abarizwa muri Leta ya Texas ari na ho akorera ibikorwa by’umuziki we 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SAA CYENDA' YA SERGE IYAMUREMYE

KANDA HANO UREE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'N'UWANJYE' YA SERGE NA JOY GATABAZI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND