RFL
Kigali

VIDEO:Ibyo utamenye kuri Brian Blessed wasimbutse urupfu, akazenguruka Amerika agahura na Kirk Franklin

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/05/2018 12:21
0


Brian Blessed ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kitari gito mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Muri iyi minsi ari kwitegura igitaramo azamurikiramo album ye ya mbere yise 'Again and again'. Inyarwanda.com twaganiriye na Brian Blessed atangaza byinshi abakunzi be benshi batari bazi.



Brian Blessed ni umusore wamenyekanye mu muziki bivuye ku ndirimbo ye 'Dutarame' yakoranye na Jules Sentore na Alpha Rwirangira bamwe mu bahanzi bakomeye mu muziki nyarwanda. Ni umuhanzi ufite indirimbo zinyuranye zubaka imitima ya benshi, akaba akunze kuririmba mu rurimi rw'Icyongereza. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Brian Blessed yadutangarije byinshi ku buzima bwe, avuga uko yazengurutse umugabane wa Amerika muri gahunda z'ivugabutumwa ndetse anakomoza ku gitaramo gikomeye agiye gukorera i Kigali.

Incamake ku mateka ya Brian Blessed

Amazina ye asanzwe ni Bizimungu Brian, gusa mu muziki azwi cyane nka Brian Blessed. Yavutse mu 1984 avukira muri Uganda, icyo gihe ababyeyi be bari barahunze mu 1959. Ubwo yari afite amezi 3 ni bwo Papa we yapfuye agonzwe n'umuntu wabishakaga ndetse nyuma yo kumugonga ahita amukandagira nabwo abishaka. Mu 1994 Brian Blessed yagarukanye mu Rwanda n'umuryango we. Mu 1998 ubwo yigaga mu mwaka wa gatatu w'amashuri abanza (P.3) ni bwo Brian Blessed yamenye Yesu Kristo atangira urugendo rw'Agakiza.

Brian Blessed

Umuhanzi Brian Blessed 

Kuva icyo gihe kugeza ubu avuga ko atigeze asubira inyuma ndetse ngo ntabwo yicuza. Umunsi yakirijweho ni bwo yamenye impano afite yo kuririmba. Yahise ajya muri korali nkuru kandi icyo gihe yari akiri umwana muto. Yatojwe kuririmba na Karamu watozaga korali Imirasire y'Ibyiringiro y'i Gahini muri Angilikani. Yaje kujya muri New Life Bible church ahakorera umurimo w'Imana igihe kitari gito. Nyuma y'aho ahagana muri 2004 yaje kujya mu itsinda ryitwaga Hindurwa. Bazengurutse igihugu cy'u Rwanda bamamaza Yesu.

Kirk Franklin

Brian Blessed hamwe n'icyamamare Kirk Franklin

Banazengurutse ibihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Amerika aho Brian Blessed yabaga ari kumwe na Enric Sifa, Robert Mugabe n'abandi bahuriraga muri iryo tsinda, bazenguruka ibyo bihugu byose bahimbaza Imana ariko banakorera ubuvugizi abanyarwanda batishoboye. Ubwo yari mu ivugabutumwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Brian Blessed yagize umugisha wo guhura no kuganira na Kirk Franklin umwe mu bahanzi b'ibyamamare ku rwego rw'isi. Brian Blessed avuga ko yishimiye cyane guhura na Kirk Franklin kuko yakuze abyifuza byongeye akaba amwigiraho byinshi mu muziki.

UMVA HANO 'DUTARAME' YA BRIAN BLESSED FT ALPHA & JULES SENTORE

Nyuma yo kuva muri Amerika ni bwo Brian Blessed yatangiye gukora umuziki ku giti cye. Mu mwaka wa 2014 ni bwo Brian Blessed yakoze indirimbo ye ya mbere. Yaje gukora indirimbo 'Dutarame' ikundwa n'abantu batari bacye kugeza n'ubu ni indirimbo ikunze gukoreshwa ahantu hatandukanye mu gihe cyo guhimbaza Imana. Mu mwaka wa 2015 Brian Blessed yashyizwe ku rutonde rw'abahatanira ibihembo mu irushanwa rya Groove Awards Rwanda aho yari mu cyiciro gikomeye cy'umuhanzi w'umwaka (Best Male Artits), icyo gihe igihembo cyaje kwegukanwa na Israel Mbonyi.

REBA HANO 'AGAIN AND AGAIN' YA BRIAN BLESSED

Ubwo yavugaga ku ndirimbo ye 'Again and again' yitiriye album agiye kumurika, Brian Blessed yavuze ko iyo yibutse igitangaza Imana yamukoreye, bimutera kuyishima no kwizera ko n'ibyo atari yabona izabimuha. Yavuze uburyo Imana yamurokoye umutego wamushibukanye ukamurenza igisongo yagomba gusongwaho. Brian Blessed avuga ko iyo abyibutse bimutera gushima Imana mu buryo bukomeye, kuko ahamya ko iyo aza kugwa muri uwo mutego ntakabuza yari guhita apfa. Ni muri urwo rwego yakoze indirimbo 'Again and again' mu rwego rwo guhumuriza abari mu bibazo binyuranye n'abafite amasezerano atari yasohora, akababwira ko Iyabarinze mu gihe cyashize, izongera igakora n'ibindi babona bikomeye imbere yabo. 

Brian Blessed agiye gukora igitaramo gikomeye

Tariki 27/5/2018 ni bwo Brian Blessed azakora igitaramo kizabera Park Inn Radisson kuva isaa kumi n'imwe z'umugoroba. Kwinjira ni 5,000Frw mu myanya isanzwe ndetse na 10,000Frw mu myanya y'icyubahiro. Muri iki gitaramo, Brian Blessed azaba ari kumwe na Patient Bizimana, Tonzi, Billy Jakes n'itsinda Beauty For Ashes (B4A) rikunzwe cyane muri iyi minsi mu ndirimbo 'Yesu ni sawa'. Abajijwe impamvu yari amaze igihe kinini adakora igitaramo, Brian Blessed yavuze ko yari arimo gutegura neza iki gitaramo azamurikiramo album ye ya mbere yise 'Again and Again'.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BRIAN BLESSED







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND