RFL
Kigali

Alarm Ministries yateguye igitaramo cyo gushishikariza abantu gutunga Bibiliya kuko zigiye kubura burundu

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/10/2018 12:50
0


Alarm Ministries iri mu matsinda akunzwe cyane mu Rwanda yateguye ivugabutumwa ryo gushishikariza abantu kugura Bibiliya hakiri kare kuko zigiye kubura burundu mu Rwanda hatagize igikorwa. Ni igitaramo bateguye ku bufatanye n'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (SBR).



Ni kenshi Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wagiye uhamagarira abantu gutunga Bibiliya kuko uko ziri kurushaho guhenda ku isoko bitewe n'abaterankunga bari kugenda bagabanyuka, bishobora kugira ingaruka ku bihugu bimwe na bimwe, hakabaho ikibazo cyo kubura Bibiliya. Kuri ubu rero hateguwe ivugabutumwa ryo gushishikariza abantu gutunga Bibiliya mu gihe zikigura macye ndetse zikaba zikiboneka mu Rwanda. Muri iki gitaramo hazanakusanyirizwamo inkunga yo gufasha Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda.

Image result for Alarm Ministries amakuru

Alarm Ministries yateguye ivugabutumwa ryo guhamagarira abantu gutunga Bibiliya

Nk'uko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Gakunzi David umunyamabanga wa Alarm Ministries, iki gitaramo cyateguwe na Alarm Ministries na SBR kizaba tariki 25 Ugushyingo 2018 kibere kuri Dove Hotel ku Gisozi mu mujyi wa Kigaki kuva Saa munani kugera saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba (14h00-18h00). Usibye Alarm Ministries, abandi bazaririmba muri iki gitaramo ni Israel Mbonyi, Simon Kabera, Healing Worship Team ukongeraho n'amwe mu makorali atari yatangazwa azaturuka muri ADEPR, Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwa n'ahandi. 

Ku bijyanye n'impamvu bafatanyije n'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda mu gutegura iki gitaramo, Gakunzi David yavuze ko ubusanzwe Alarm Ministries ari umunyamuryango w’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (Societe Biblique au Rwanda) akaba ariyo mpamvu nabo basanze bagomba kugira uruhare mu gushishikariza abanyarwanda kugura, gutunga, gukoresha Bibiliya na cyane ko hari igihe bashobora kuzashaka kugura Bibiliya bakazibura ku isoko. Pastor Gasare Michel ushinzwe iyamamazabikorwa mu Muryango wa Bibiliya mu Rwanda yasabye abanyarwanda gushyigikira Bibiliya. Ati:

Abaterankunga bagenda basaza, abandi bakarangiza igihe cyabo baba barihaye bityo ubu ikigezweho ni ugusaba abanyarwanda ko bashyigikira Bibiliya kuko mu bindi bihugu nka Kenya, Nigeriya n’ahandi usanga abenegihugu ari bo baterankunga ba mbere b’Umuryango wa Bibiliya iwabo kandi hakurikijwe ko mu Rwanda abasaga 90% ari abakristo buri wese abigizemo uruhare mu gushyigikira atanga inkunga iyo ariyo yose yaba afite ikibazo cy’ihenda, ibura n’icika rya Bibiliya mu Rwanda cyakemuka.

Mu kwezi kwa 10 muri 2015, Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wakoze igikorwa wise “Shyigikira Bibiliya itazabura mu Rwanda”. Ni urugamba yatangije rwo gukangurira abanyarwanda gutunga Bibiliya ndetse no kuyisoma cyane kuko hari imbogamizi z’uko ishobora kubura burundu mu Rwanda. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye tariki ya 3 Ukwakira 2015 kikabera kuri St Paul mu mujyi wa Kigali, abayobozi bakuru b’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda batangaje imbogamizi bafite z’uko Bibiliya ishobora kubura mu Rwanda mu gihe haba hatagize igikorwa mu maguru mashya.

Mu itangazo ryagenewe abanyamakuru ryateweho umukono na Musenyeri Augustin Mvunabandi wari umuvugizi w’umuryango wa Bilibila mu Rwanda (Bible Society of Rwanda), imbogamizi yaje ku isonga mu zo bafite, ni uko abaterankunga bagenda bagabanuka bitewe n’uko hamwe na hamwe mu bihugu abo baterankunga bakomokamo, ukwemera gushingiye k’ubukristo kugenda gukendera gahoro gahoro, bamwe bagahitamo gutera inkunga ibindi bitari Bibiliya cyangwa inkunga batanga zigaherekezwa n’amategeko adashyigikira Bibiliya.

Indi mpamvu ishobora gutuma Bibiliya ibura burundu mu Rwanda mu gihe hatabayeho ukwigira kw’Abanyarwanda ngo batange inkunga yabo mu muryango wa Bibiliya mu Rwanda, ni uko abanyarwanda ngo bamaze imyaka isaga 100 bafite Bibiliya bityo bigatera bamwe muri abo baterankunga kuvuga ko u Rwanda rukwiriye kwigira mu kwibonera Bibiliya kandi ngo umuryango wa Bibiliya mu Rwanda usanga koko ibyo bavuga bifite ishingiro.

Alarm Ministries

Canon Emmanuel Kayijuka wahoze ari umuyobozi w’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda

Biramutse byemejwe ko abanyarwanda bazajya birwariza mu kubona Bibiliya inkunga bahabwaga igahagarara, ngo byaba ari ikibazo gikomeye kuko ubusanzwe Bibiliya ihenda cyane. Bibiliya Ntagatifu ibaye igurishwa hadakuwemo amafaranga aba yatanzwe n’abaterankunga, ngo yagura ibihumbi 38 by’amanyarwanda (38,000Frw) mu gihe Bibiliya Yera yagura ibihumbi 13 by’amanyarwanda (13,000Frw) kandi abanyarwanda bayikura ku mufuka bakaba ari bacye.

Indi mbogamizi ni uko Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ngo udafite ububiko buhagije kandi bwagutse bwa Bibiliya. Iyi mbogamizi ngo ituma Bibiliya ihenda cyane kuko baba batumije nkeya inshuro nyinshi bitewe n’uko ububiko ari buto bikazamura igiciro nyamara haramutse hari ububiko bunini Bibiliya ngo yahenduka cyane kuko bajya batumiza nyinshi. N’ubwo hari izo mbogamizi ariko, nyuma yo kwiga no gusesengura ibyo, Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) wasanze ari ngombwa guhamagarira mu maguru mashya abakunda Bibiliya bose kugira uruhare mu kuyishyigikira badategereje ko ibura ngo babone guhaguruka.

Kuri bamwe babajije impamvu Bibiliya idacapirwa mu Rwanda, Canon Emmanuel Kayijuka wahoze ari umuyobozi w’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda yatangaje ko nabo bayifuza cyane gusa ngo ntabwo byapfa gushoboka kuko muri Afrika nta gihugu na kimwe kirabasha kubona ubwo bushobozi bitewe n'uko kuyicapa bisaba inganda zikomeye cyane. Ku bijyanye no kuba uyu muryango utajya wamamaza mu itangazamakuru hagamijwe kumenyesha abakristo izi mbogamizi bafite, Kayijuka yavuze ko bagiye kubishyiramo imbaraga kugira ngo Bibiliya itazabura mu Rwanda.

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) wizihije icyumweru ngarukamwaka cyo kwamamaza Bibiliya- AMAFOTO

Aba bakozi b'Imana mubona bari bari mu gikorwa cyo kwamamaza Bibiliya

N’ubwo hari bamwe bahagurukijwe no kurwanya Bibiliya, uyu muryango ufite ibyiringiro by’uko Bibiliya itazabura kuko hari abandi bafite umutima wo kuyishyigikira. Padiri Nzabonimana Anastase avuga ko mu ntego z’uyu muryango, bifuza ko buri rugo rwatunga Bibiliya, kandi byaba na byiza cyane, buri munyarwanda wese akayitunga ndetse buri rugo rukajya rushaka umwanya wihariye wo kuganira kuri Bibiliya.

Musenyeri Augustin Mvunabandi yavuze ko mu rwego rw’ubuvugizi no gushaka ubushobozi butuma Bibiliya igera kuri buri wese, ku giciro gito cyane, buri wese ukunda Bibiliya, uyitunze n'uyikeneye akwiriye kugira uruhare mu kuyitera inkunga kugira ngo itazabura mu Rwanda. Umuryango wa Bibiliya washinze imizi mu Rwanda mu mwaka wa 1977. Mu ntego zawo harimo: Gusobanura Bibiliya, hibandwa ku yo abakristo bakeneye ari yo: Bibiliya Yera, Bibiliya Ntagatifu na Bibiliya Ijambo ry’Imana. Indi ntego ni ugucapa Bibiliya, kuyamamaza, gushaka umutungo utuma Bibiliya iboneka no kuyikorera ubuvugizi muri rusange.

Hari impungenge ko Bibiliya ishobora kubura burundu mu Rwanda

Alarm Ministries

Igitaramo Alarm Ministries na SBR bateguye mu ntego yo gushyigikira Bibiliya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND