RFL
Kigali

Menya aho wagura hakiri kare itike yo kwinjira mu gitaramo gikomeye Alarm Ministries yatumiyemo Apotre Gitwaza

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/03/2018 16:20
0


Amatike yo kwinjira mu gitaramo Turakomeye Album Launch cyateguwe na Alarm Ministries yatumiyemo Apostle Dr Paul Gitwaza , Healing Worship Team ndetse na Shalom Choir, yamaze kugera hanze kuri uyu wa gatatu 21 Werurwe 2018.



Alarm Ministries igiye gukora igitaramo gikomeye yatumiyemo Apostle Dr Paul Gitwaza, Healing Worship team ndetse na Shalom Choir aho izaba imurika Album yabo yamashusho bise 'Tutakomeye' kizabera muri Kigali Serena Hotel.

Alarm Ministries

Igitaramo gikomeye Alarm Ministries igiye gukora

Muri iki gitaramo cy’amateka nkuko twabitangarijwe n’umuyobozi wa Alarm Ministries Mazeze Charles ntibyari bimenyerewe ko bashyira hanze amatike mbere y’igitaramo ariko kubera uburemere bw’iki gitaramo bifuje ko abakunzi babo babona amatike mbere hanyuma bakazaza binjira gusa bafatanya kuramya Imana ndetse no kwumva indirimbo zitandukanye babateguriye.

Image result for Apotre Gitwaza amakuru Inyarwanda

Apotre Gitwaza azaba ari muri iki gitaramo

Ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo ni 10.000frw muri VIP ugahabwa na DVD, 5000 Frw ndetse na 3000 frw kuri ubu aho aya matike ari kubonekera ni kuri Zion Temple Gatenga, Foursquare Gospel Church Kimironko, ku biro bya Alarm Ministries i Remera mu Giporoso ndetse no kuri Blues Café mu mujyi wa Kigali.

Hari nimero ushobora guhamagara kugira ngo ubashe guhabwa itike (Ticket) yawe ari zo 0785175502 cyangwa 0788595826 ukabasha guhabwa itike yawe yo kwinjira muri iki gitaramo cya Alarm Ministries. Ni igitaramo aba baririmbyi bazaba bari kumwe na Apostle Dr Gitwaza uyobora Zion Temple CC. Bazaba bari kumwe kandi na Healing Worship Team na Shalom Choir. 

Alarm Ministries

Alarm Ministries imenyereweho gukora igitaramo gikomeye

Apotre Dr Paul Gitwaza umushumba wa Zion Temple ku isi watumiwe muri iki gitaramo ni we uzigisha ijambo ry'Imana. Mu mishi ishize Apotre Gitwaza yemeje ko azitabira iki gitaramo anahamagarira abantu kuzaza bagafatanya kubaka ihema rya Dawidi. Akoresheje urubuga rwa Facebook, Apotre Dr Gitwaza yagize ati: "Shalom!, nzaba ndi kumwe na Alarm Ministries mu kumurika album yabo: Turakomeye. Muzifatanye natwe muri uyu mugoroba udasanzwe wo kubaka ihema rya Dawidi"

Alarm Ministries

Image result for Healing worship team amakuru Inyarwanda

Healing worship team batumiwe muri iki gitaramo

Image result for korali Shalom ADEPR amakuru Inyarwanda

Korali Shalom y'i Nyarugenge muri ADEPR yatumiwe mu gitaramo cya Alarm Ministries






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND