RFL
Kigali

Aimable Twahirwa yaba ari umujyanama wa Israel Mbonyi ? Bite bya Fiacre wahoze akorana bya hafi na Mbonyi?

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/12/2017 10:41
2


Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda ndetse abantu banyuranye bafite ubunararibonye mu muziki nyarwanda bavuga ko ari umuhanga bityo imbere ye akaba ari heza.



Aimable Twahirwa bivugwa ko ari manager wa Mbonyicyambu Israel wamenyekanye cyane nka Israel Mbonyi, ni umwe mu bafatiye runini umuziki nyarwanda dore ko ari n'umwe mu baba bagize akanama nkemurampaka mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super star (PGGSS) ari naryo rikomeye mu muziki nyarwanda. Aimable Twahirwa yabwiye Inyarwanda ko akunda cyane Israel Mbonyi ndetse n'ibihangano bye. Twahirwa yabajijwe na Inyarwanda niba yaba ari umujyanama wa Mbonyi, nuko akura abantu mu rujijo atangaza uko akorana na Mbonyi.

Aimable Twahirwa

Twahirwa avuga ko akunda cyane indirimbo za Mbonyi

UMVA HANO 'HARI UBUZIMA' INDIRIMBO NSHYA YA ISRAEL MBONYI

Tariki 30 Kanama 2015 Aimable Twahirwa yitabiriye igitaramo cya Israel Mbonyi ndetse na nyuma yaho yagiye agaragara mu bikorwa binyuranye byabaga byateguwe na Israel Mbonyi. Aimable Twahirwa ni umwe mu bari kumwe na Israel Mbonyi tariki 26 Ugushyingo 2017 ubwo Israel Mbonyi n'abakunzi b'ibihangano bye bibumbiye mu muryango Israel Mbonyi Foundation bajyaga gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ndetse uwo munsi bakajya i Rwamagana gufasha abakecuru b'incike za Jenoside yakorewe abatutsi. 

Aimable Twahirwa

Aimable Twahirwa mu gitaramo cya Mbonyi cyabaye muri 2015

MU MAFOTO 50: Israel Mbonyi n'abakunzi b'ibihangano bye basuye urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi banafasha abakecuru 5 b'incike

Kuba Aimable Twahirwa akunze kuba hafi ya Israel Mbonyi haba mu bitaramo akora ndetse no mu bindi bikorwa bye by'umuziki, bamwe babiheraho bavuga ko Twahirwa yaba ari umujyanama wa Israel Mbonyi mu buryo bw'ibanga. Inyarwanda.com twifuje kumenya ukuri kwabyo twegera Israel Mbonyi ndetse na Aimable Twahirwa, buri umwe adutangariza ukuri kwe kuri iyi ngingo. 

Israel Mbonyi Foundation

Aimable Twahirwa yajyanye na Israel Mbonyi ku rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi

Israel Mbonyi yabwiye Inyarwanda.com ko Aimable Twahirwa ari inshuti ye,bakaba bakorana muri ubwo buryo, yagize ati: "Aimable Twahirwa ni inshuti yanjye. Sinzi niba wibuka neza no muri concert yanjye y'ubushize (2015) twari kumwe". Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Aimable Twahirwa nawe yavuze ko Israel Mbonyi ari inshuti ye akaba amufasha nk'inshuti ye. Yanyomoje amakuru y'uko yaba ari umujyanama wa Mbonyi. Ati (Israel Mbonyi mufasha nk'inshuti n'ubu ndi kumufasha, nkunda cyane ibihangano bye). Abajijwe icyo akundira Israel Mbonyi, Twahirwa yavuze ko Mbonyi ari umuhanga mu kwandika no mu kuririmba, by'akarusho ibihangano bye bikaba bikora cyane ku mitima y'abantu. 

Israel Mbonyi Foundation

Aimable Twahirwa avuga ko ibihangano bya Israel Mbonyi bikora benshi ku mitima

UMVA HANO INDIRIMBO 'INTASHYO' YA ISRAEL MBONYI

Bite bya Fiacre Nemeyimana wahoze akorana bya hafi na Israel Mbonyi?

Muri 2015 ubwo Israel Mbonyi yazaga mu Rwanda avuye mu Buhinde agakora igitaramo cye cya mbere kitabiriwe n'imbaga y'abantu ndetse abatari bacye bagasubirayo babuze aho bicara, umugabo witwa Fiacre Nemeyimana ni we wakoraga nk'umujyanama wa Israel Mbonyi. Kuri ubu ariko ntabwo Fiacre akigaragara cyane mu bikorwa bya Israel Mbonyi. Ibi byatumye Inyarwanda.com tumwegera tumubaza impamvu atagikorana cyane na Israel Mbonyi bijyanye n'uko bakoranaga mu gihe cyashize, Fiacre adutangariza ko atahagaritse gukorana na Mbonyi kuko mbere ngo bakoranaga nk'inshuti ndetse n'uyu munsi akaba akimufasha nk'inshuti ye.

Fiacre Nemeyimana

Fiacre avuga ko na n'ubu akiri inshuti ya Israel Mbonyi

Fiacre kuri ubu ufite kompanyi akuriye yitwa Fiacre Tent Maker akunze kugaragara afasha amatsinda anyuranye yaba mu bitaramo no mu bindi bikorwa byayo by'umuziki. Fiacre yakomeje avuga ko magingo aya Israel Mbonyi afite itsinda ryitwa '12 Stones' rimufasha gutegura igitaramo, noneho we (Fiacre) n'abandi banyuranye bakamuha inama. Yagize ati; "Twakoranye nk'inshuti, n'ubu ni inshuti yanjye uko iminsi ihita Mbonyi agenda yaguka,... ubu afite itsinda rya 12 Stones rimufasha gutegura igitaramo, twe tumuha inama n'ubu turi gukorana muri iki gitaramo. Turacyari inshuti, hari ibyo mufasha mu byo ankeneyemo."

Israel Mbonyi Foundation

Aimable Twahirwa avuga ko Mbonyi bakorana nk'inshuti

Israel Mbonyi Foundation

Aimable Twahirwa ni umwe mu bakunzi b'ibihangano bya Mbonyi

Israel Mbonyi Foundation

Israel Mbonyi Foundation

Israel Mbonyi Foundation

Hano bari bagiye gufasha abakecuru b'incike mu karere ka Rwamagana

Israel Mbonyi

Israel Mbonyi mu gitaramo yakoze muri 2015

Twabibutsa ko Israel Mbonyi agiye kumurika album ye ya kabiri yise Intashyo mu gitaramo kizaba tariki 10/12/2017 kikabera Camp Kigali aho azaba ari kumwe na Patient Bizimana, Aime Uwimana na Dudu T Niyukuri. Kwinjira muri iki gitaramo cye ni ibihumbi bitanu (5,000Frw) mu myanya isanzwe, naho mu myanya y'icyubahiro amatike ni 10,000Frw ku bantu bayagura mbere y'igitaramo na 15,000Frw ku bantu bazayagura ku munsi w'igitaramo. 

Israel MbonyiIsrael Mbonyi

Patient Bizimana azaririmba mu gitaramo cya Israel Mbonyi

Dudu T Niyukuri

Dudu T Niyukuri azifatanya na Israel Mbonyi

Aime Uwimana

Aime Uwimana azaririmba mu gitaramo cya Israel Mbonyi

UMVA HANO INDIRIMBO 'INTASHYO' YA ISRAEL MBONYI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • UWIMANA Claudine6 years ago
    Mbese n'iyo mpamvu ubona Bonyi ubona ibintu bye biri ku murongo?Bombi ni abanyabwenge.Ariko nanjye sinizera ko Aimable yakwemera kuba manager w'umuhanzi.We aragutse cyane yaba yidindije.Nabonye aba hafi y'abahanzi bose bamwifashisha.Imana ikmeze ibagirire neza.Ku cyumweru satani azahunga tumureba.
  • kiki6 years ago
    uwo mugabo Aimable twese yaradufashije Imana ijye imuha umugisha kuko ninyangamugayo ahubwo bariya birirwa baha za ministere zurubyiruka cg umucyo sinzi impamvu batamubona.....Israel Mbonyi yicisha bugufi cyane ntawe utabimukorera.





Inyarwanda BACKGROUND