RFL
Kigali

AEBR Kigali yateguye irushanwa ry'amakorali rizabanzirizwa n'amakesha azatangirwamo impanuro ku rubyiruko

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/12/2017 14:59
1


Mu mpera z'iki Cyumweru hateguwe ibitaramo bitandukanye byateguwe n'urubyiruko rwa AEBR Kigali. Ibi bikorwa bizasozwa n'irushanwa ry'amakorali rizwi nka Serve God Awards rigiye kuba ku nshuro ya kabiri.



Niyigaba Samuel, umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana akaba n'umuyobozi w'urubyiruko mu itorero AEBR Region ya Kigali, yabwiye Inyarwanda.com ko kuwa gatanu tariki 15/12/2017 bazakora amakesha (Overnight) baganirizwe n'abakozi b'Imana batandukanye ku nyigisho zigamije gukuza urubyiruko mu mwuka no mu buzima busanzwe. Avuga kandi ko abazitabira aya makesha bazagira ibihe byiza byo kuramya Imana no kumva inyigisho z'abakozi b'Imana babizobereyemo. 

Image result for Niyigaba Samuel amakuru

Niyigaba Samuel umuyobozi w'urubyiruko rwa AEBR Kigali

Muri iryo joro, hazaba hari amakorali atandukanye harimo na Narada worship team. Hazaba hari amakorali yose y'urubyiruko yo muri AEBR Region ya Kigali. Horeb choir nayo izaba iri muri aya makesha. Hatumiwe kandi abahanzi batandukanye. Niyigaba Samuel yavuze ko hazaba hari abakozi b'Imana batandukanye barimo Rev Dr Gato Munyamasoko Corneil uzigisha urubyiruko ku birwugarije muri iki gihe. 

Ev Kwizera Emmanuel azigisha ku nsanganyamatsiko igira iti "Ubuzima bwa Gikristo bufite icyerekezo no gukunda umurimo". Habimana Dominique azigisha urubyiruko 'Uko umuntu yahitamo uwo bazabana'. Gakwerere Isai we azabaganiriza 'Uko umuntu yagera ku nzozi z'iterambere'. Aya makesha azabera kuri AEBR Kacyiru kuva saa kumi n'ebyiri z'umugoroba. 

Image result for Kwizera Emmanuel amakuru

Ev Kwizera Emmanuel azatanga impuguro ku rubyiruko

Hateguwe na Siporo rusange

Kuwa Gatandatu tariki 16/12/2017 kuva saa kumi n'ebyiri za mu gitondo urubyiruko rwa AEBR Kigali ruzakora ubusabane ndetse na siporo rusange ihuza abantu bose mu mikino ya Football na Volleyball. Iyi mikino izahuza ama Sous Region ya AEBR Kigali. Iki gikorwa kizabera kuri SOS mu mujyi wa Kigali, kwinjira ni ubuntu. 

Ni igikorwa kizasozwa n'igitaramo kirimo irushanwa ry'amakorali rizwi nka Serve God Awards. Nigiyaga Samuel yunzemo ati "Ni yo mpamvu turarika mwese urubyiruko by'umwihariko kuva ku myaka 15 kugeza kuri 35 kugira ngo tuzabane muri ibyo bihe byo kuramya Imana no kuyikorera. Uzakererwa azasanga intebe zamwuzuranye"

Image result for Gato Munyamasoko amakuru

Rev Dr Gato Munyamasoko azatanga impuguro ku rubyiruko 

AEBR Kigali

UMVA HANO 'NDAGUSHIMA' YA SAMUEL NIYIGABA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kalisa Emmy6 years ago
    Ndashimira abayobozi burubyiruko ba Aebr Kacyiru. Kumuhate bagira nogufasha urubyiruko mukomereze aho.Imana ibahe umugisha





Inyarwanda BACKGROUND