RFL
Kigali

Abaraperi banyuranye bakora umuziki wa Gospel barahurira mu gitaramo kuri iki Cyumweru

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/07/2018 17:48
0


Kuri iki Cyumweru tariki 15 Nyakanga 2018 mu Rwanda haraba igitaramo cy'abaraperi banyuranye bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ni igitaramo kigomba kubera i Kabuga kuri Light church kuva saa munani z'amanywa kugeza saa kumi n'imwe.



Ni igitaramo cyiswe 'Gospel Hiphop concert' kikaba gifite insanganyamatsiko igira iti: "Urubyiruko mu nzira y'agakiza: Umubwiriza 12:1". Abaraperi bagomba kuririmba muri iki gitaramo ni; The Pink, Deo Imanirakarama, Eli Max Kagoma k'Imana, MD (Mugema Dieudonne), Shema, One famly vision na Das choir. Dj Spin araba avangavanga imiziki. 

MD umwe mu baraperi bateguye iki gitaramo, aganira na Inyarwanda.com yagize ati: "Turifuza ko urubyiruko rwahinduka kuko hari ibishuko byinshi kandi rukamenya ko ari rwo mbaraga z'ahazaza, kandi rugakoresha igihe neza kuko ni twe mbaraga z'itorero." Iki gitaramo cy'abaraperi gusa giteguwe nyuma y'icyo baherukaga guhuriramo umwaka ushize cyabereye ku Kimihurura kuri Women Foundation Ministries. 

Gospel Rappers

Igitaramo kigiye guhuza abaraperi banyuranye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND