RFL
Kigali

Abanyeshuri basengera muri RAJEPRA/Shyogwe bishimira aho Imana igeze yagura umurimo wabo w’ivugabutumwa no kuririmba

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:10/10/2017 14:49
6


Kimwe mu bintu bikomeye kandi bihabwa umwanya cyane muri Groupe Scolaire Shyogwe, RAJEPRA iri imbere. Isengeramo benshi mu banyeshuri biga muri iri shuri ndetse ifite korali Ubumwe imaze gukora alubumu imwe y’amajwi n’amashusho.



Twasuye RAJEPRA ku cyumweru tariki 08/10/2017 ngo turebe aho igeze, uko ibayeho ndetse n’akari ku mutima w’abanyeshuri basengeramo cyane cyane ngo tunamenye aho korali Ubumwe igeze mu ivugabutumwa muri rusange. Iyo urebye usanga abanyeshuri bakiri bato ariko bagaragaza gukunda ivugabutumwa, kuririmba no gukora indi mirimo itandukanye muri RAJEPRA.

RAJEPRA SHYOGWE

Pasiteri TWAHIRWA Emmanuel uyobora abasengera muri RAJEPRA G.S Shyogwe

Aba banyeshuri kandi bafite umuyobozi ubayobora mu buryo bw’umwuka, pasiteri Twahirwa Emmanuel, avuga ko hari byinshi cyane Imana imaze kungura RAJEPRA ya G.S. Shyogwe mu myaka irenga 10 ahamaze ndetse ngo korali Ubumwe irateganya gusohora alubumu ya 2 nyuma y’iya mbere yiswe “ICYO WAREMEWE”

RAJEPRA SHYOGWE

Abanyeshuri mu materaniro

RAJEPRA SHYOGWE

RAJEPRA SHYOGWE

Tutarambiranye, ushobora kureba incamake y’amateraniro ya RAJEPRA muri G.S Shyogwe yo kuri iki cyumweru ku itariki 08/10/2017 ndetse n’ibyo bamwe mu banyeshuri basengera muri RAJEPRA baganiriye na INYARWANDA.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NzNZAYISENGA ERIC6 years ago
    Nishimiye aho Imana igejeje umurimo wayo muri GS SHYOGWE Icyubahiro ni icyayo iteka. Amen Nize muri GS SHYOGWE (gura 2010-2016) Birarakwiyeko abarangirije cg bize muri GS SHYOGWE bakijijwe cyangwase barakijijwe nyuma dukwiye kujya duhaguruka buri wese uko ashobojwe tukajya gushyigikira ivugabutumwa i Shyogwe rikorwa n'aba bana bakiri bato. Ijambo ry'Imana riravugango "MENYEREZA UMWANA INZIRABAKWIRIYE KUNYURAMO YO KUBAHA IMANA AZARINDA ASAZA ATARIYIVAMO" birumvikanako umusanzu w'abakuru ari ingenzi cyane. Imana ibahe umugisha.
  • 6 years ago
    natwe nkabana biga muri ETEKA muzadusure dufatanye umurimo w Imana
  • rwbuhungu david6 years ago
    Nibyishimo kubanyeshuli twize i Shyogwe nimureke ivugabutumwa rikomeze ryogere natwe tubari inyuma Mandi tuzagaruka
  • rwabuhungu david6 years ago
    Imana ikomeje gukora umurimo ikoresheje Ababa bakiri bato I Shyogwe nimukomeze natwe tubari Inyuma
  • Jean Leon6 years ago
    RAJEPRA Shyogwe, ifite iby'ibanze byose mu mikurire y'umukristo, guhera akiri muto. twahabonye ukuboko kw'Imana.
  • Nzamurambaho patrick1 year ago
    Nibyiza cyane mwaduha nimeroya shyogwe kotwifuzakujyakwigayo





Inyarwanda BACKGROUND