RFL
Kigali

Abakunzi ba musique classique bashonje bahishiwe mu gitaramo cya Choeur International de Kigali (CIEIK)

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:28/12/2017 15:18
2


Nk’uko bisanzwe buri mwaka Choeur International itegurira abanyarwanda igitaramo cy'indirimbo za Noheli zifasha abanyarwanda n'abanyamahanga kuryoherwa n’ibyiza bya Noheli ndetse no gusoza umwaka neza dutangira n'umwaka mushya.



Igitaramo cy'uyu mwaka kizaba kirimo umwihariko, abaririmbyi b’abahanga (Choeur naba Solistes) bakaba biteguye kuzabagezaho amajwi meza azataha mu mitima yanyu. Igitaramo kizabera muri Kigali Serena Hotel kuwa 07/01/2018 guhera 18h00 z'umugoroba aho kwinjira ari amafaranga 10,000 frw mu myanya y'icyubahiro na 5000 frw ahasigaye.

Amwe mu mateka ya Choeur International

Choeur International ni umuryango w’abaririmbyi washinzwe ku italili ya 21 Mata 2006, ibona ubuzima gatozi mu mwaka wa 2008 butangwa n’itegeko no26/11 ryo kuwa 11/2/2008 riyemerera gukorera aho ariho hose mu Rwanda. CIEIK Ikaba ari umuryango udaharanira inyungu wemewe n’itegeko no 4/2012 rigena imikorere y imiryango idaharanira inyungu. Ifite icyicaro muri St Paul I Kigali muri Nyarugenge.

choeur

Ni abaririmbyi b'abahanga

CIEIK igizwe n'abaririmbyi babahanga babigize umwuga baturuka mu makorali akomeye yo mu Rwanda ndetse n’abanyamahanga bakaba bemerewe kuyiririmba mo mu gihe bagaragaza ubuhanga mu kuririmba, CIEIK ni umuryango uririmba kandi udashingiye ku idini iri niri cyangwa ku bitekerezo bya Politiki, ku buryo indirimbo iririmba buri wese aziyumvamo bitewe n’imyemerere ye.

CIEIK yakoze ibintu byinshi muri iyi myaka 12 imaze ishinzwe

Yahinduye mu buryo bugaragarira buri wese imiririmbire y amakorali mu Rwanda, cyane cyane amakorali aririmba muzika yanditse ku manota. Choeur International ifatanyije na Minisiteri y’Umuco na Siporo yateguye kandi ikora ibitaramo bitandukanye byo kwibuka abahanzi ba mbere banditse kandi bahimba indirimbo zanditse ku manota bazize Jenocide yakorewe abatutsi barimo Rugamba Cyprien, Padiri Alfred Sebakiga, Padiri Musoni, Padiri Byusa, Saulve Iyamuremye n’abandi.

choeur

CIEIK yagize uruhare mu guhimba no kuririmba indirimbo yubahiriza ibihugu bya Afurika yuburasirazuba, kuko ururirimbo (Melodie) y’iyo ndirimbo ikoreshwa kugeza ubu yatanzwe n,umunyarwanda. Choeur International yitabiriye ibitaramo mpuzamahanga (Festivals) byabereye mu bihugu bitandukanye birimo Burundi, Uganda, Tanzaniya,Kenya na Ghana aho yahagarariye u Rwanda kandi ikitwara neza muri byo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Iris6 years ago
    Mukure mujya ejuru. Umupaka si ijuru , Ni hejuru y'ijuru Inturo ni ijuru. Umwaka mushya muhire U"shashagirana ishya ishema ridashira Riboneshereza isi"
  • Michel utazi6 years ago
    Ubyiruye abanyamuzika n'abanyabukorikori.Mwana w'iwacu uzakubaza NGO urinde, uzamubwire uti "ndi munyaruka abandi bana bakanyoboka..."





Inyarwanda BACKGROUND