RFL
Kigali

Abahanzikazi Rose Ngabo na Diana Kamugisha mu gutangiza itorero ‘Baho Church’

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/05/2016 18:37
2


Umuhanzikazi Rose Ngabo umwe mu batangiye kera umuziki uhimbaza Imana, ndetse indirimbo ze zikubaka imitima ya benshi mu Rwanda no hanze,afatanyije na mugenzi we Diana Kamugisha babana muri Women of Faith-Rwanda, mu gihe cya vuba cyane bagiye gutangiza itorero ryitwa ‘Baho Church’.



Nkuko yabihamije mu kiganiro n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, Pastor Rose Ngabo yavuze ko bari gushaka ibyangombwa bya nyuma bazahabwa n’Akarere ubundi bagatangira kwamamaza inkuru nziza ya Yesu Kristo mu itorero rishya bagiye gutangiza ryitwa‘BAHO Church’rizakorera mu Rwanda. Ati'Ni byo koko tugiye gutangiza itorero ryitwa Baho mu gihe cya vuba tuzabatumira muri Launch(kurifungura)'

Pastor Rose Ngabo wari usanzwe akorera umurimo w’Imana mu itorero Asante, yabwiye Inyarwanda.com iryo torero bagiye gutangiza rizibanda cyane ku butumwa buhumuriza abantu bihebye,kuba hafi no guhumuriza imfubyi n'abapfakazi bakabereka umutima wa kibyeyi,gufasha abatishoboye mu bujyanama no mu bundi bufasha bubateza imbere, n’ibindi bikorwa byose bigarurira abantu icyizere cyo kubaho.

Karegeya Marie Rose uzwi nka Rose Ngabo ni umwe mu bahanzi banditse amateka mu muziki uhimbaza Imana kuva mu myaka yatambutse. Indirimbo ze nyinshi zikoreshwa mu nsengero hirya no hino ndetse no mu bigo by’amashuri. Muri iyi minsi Rose Ngabo akaba arimo gusubiramo neza indirimbo 2 ziri gukorwa na Producer Bob.

Kabuga-Itorero Asante riyoborwa na Pastor Rose Ngabo ryateguye igitaramo cyo gushima Imana

Pastor Rose Ngabo agiye gushyira hanze indirimbo ari gutunganyirizwa na Bob

Diana Kamugisha ni umuhanzikazi nawe watangiye umuziki kera cyane muri za 2008 Indirimbo ze nawe zakunzwe cyane hirya no hino mu gihugu. Umwaka ushize wa 2015, Diana Kamugisha yahawe igihembo cya Groove Award nk’umuhanzikazi wakoze cyane muri uwo mwaka. Kuri ubu Diana Kamugisha akaba arimo gutegura igitaramo kizarangwa n’umuziki no kuramya bihembura abantu kizaba kuwa 03/7/2016 kuri New Life Bible Church i Kicukiro. 

Diana

Umuhanzikazi Diana Kamugisha kuri ubu akunzwe mu ndirimbo'Haguruka'

Diana Kamugisha na Pastor Rose Ngabo usibye kuba babana mu itsinda rya Women of Faith, bombi muri iyi minsi barimo gukurikirana amasomo ya Kaminuza ajyanye n'Iyobokamana ndetse bakaba bagiye kuyasoza.

REBA HANO 'HAGURUKA' YA DIANA KAMUGISHA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NINA 7 years ago
    Ariko noneho ibi ni iki? Umuhanzi se atangiza itorero gute? Ni umushumba, ni intumwa, ... ubu koko ntibashaka kuyobya abantu.????
  • 7 years ago
    Business .com!





Inyarwanda BACKGROUND