Umuhanzi akaba na producer Camarade wamenyekaniye mu nzu itunganya umuziki ya 'BNG Records' yarushinze yambikana impeta y’urudashira n’umukunzi we Tengera Elizabeth nyuma y’igihe gito yari amaze avuye muri Kenya gukarishya ubumenyi mu bijyanye no gutunganya ibihangano dore ko afite intumbero yo kuba umunyamwunga mu gutunganya umuziki.
Kuri uyu wa 14 Mutarama 2017, Dusabimana Holy Camarade na Tengera Elizabeth babanje gukora umuhango wo gusaba no gukwa wabereye i Kabuga kuva isaa tatu za mu gitondo. Nyuma yaho baje kujya gusezerana imbere y’Imana n'imbere y'abakristo mu muhango wabereye mu rusengero rwa Vivante rw’i Kabuga ahagana isaa munani z’amanywa.
Ubukwe bwa Camarade na Tengera bwakomereje kuri Soles Ministries i Kabuga muri gahunda yo kwiyakira mu birori bibereye ijisho byitabiriwe n’abahanzi banyuranye barimo Tonzi, Liliane Kabaganza n'umukobwa we Niyonkuru Joyeuse, Mama Zulu, Pastor Jackie Mugabo, Pastor Rose Ngabo, M Olivier, Blaise Pascal, The Pink n’abandi biyongeraho producer Karenzo n’abanyamakuru banyuranye nka Peace Nicodem wa Magic fm na Ronnie wa Royal tv n’abandi.
Camarade aganira na Inyarwanda.com yavuze ko yishimiye gutera indi ntambwe akarushinga akaba abimburiye abandi ba ‘producers’ usanga badakozwa ibyo gukora ubukwe. Yagize ati “Ubu ndarongoye birarangiye, iby’aba ‘producers’ b’imikino mbivuyemo, ndababimburiye. Yashimiye Imana kandi yabahaye ubukwe bwiza bwanejeje ababutashye bose.
Hano bari bavuye gusezerana imbere y'amategeko ya Leta
Camarade hamwe n'umukunzi we Tengera
Mama Zuzu, Liliane Kabaganza n'umukobwa we baririmbiye abageni barizihirwa
Tonzi na Pastor Rose Ngabo ni bamwe mu bitabiriye ubu bukwe
Camarade na Tengera bakoze ubukwe bubereye ijisho
TANGA IGITECYEREZO