RFL
Kigali

‘Buri mukristo wese wa Zion Temple azaba umupasiteri’-Apotre Dr Gitwaza

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/11/2017 12:26
4


Umushumba mukuru w’itorero Zion Temple ku isi, Apotre Dr Paul Gitwaza yatangaje ko buri mukristo wese w’iri torero azaba umupasiteri. Ibi yabitangaje ubwo yari mu Bwongereza muri gahunda y’ivugabutumwa.



Tariki 31 Ukwakira 2017 ni bwo Apotre Gitwaza yari mu Bwongereza. Ubwo yabwirizaga yavuze ko buri mukristo wese wa Zion Temple azaba umupasiteri. Apotre Gitwaza avuga umukristo wa Zion Temple azajya amara imyaka itanu mu itorero, ubundi akajya gutangiza minisiteri. Yavuze ko ibi yabikoze nyuma y'aho itorero ngo ryari rimubanye idini arireba, ibintu yatekerezaga ko bizaba atakiriho. Yashimangiye ko amakosa yabaye muri Zion Temple atazasubira ukundi. Yagize ati: 

Buri mukristo wese wa Zion Temple azaba umupasiteri, ni yo gahunda dufite, kuko Bibiliya iravuga ngo nabagize abami n’abatambyi. Ni yo mpamvu twazanye kaminuza, twayizanye ngo tubategure, hanyuma tubohereze (gutangiza amatorero). Buri mukristo wese waciye aha (Zion Temple) azabatizwa mu amazi menshi akorere Imana. Nibura tuzajya dutindana nawe imyaka itanu, tukureke nawe ube umugabo. (…) Amakosa twakoze ntazongera gukorwa, itorero ryari ridupfanye turi bazima, ryari ryahindutse idini, nabonaga Zion nkabona idini,nari nzi ko bizaba narapfuye, itorero ryambanye idini ndireba, abantu bakanzenguruka simenye ibibera hariya kandi byose bikitirirwa njyewe.

Apotre Gitwaza yavuze ko abo yasengeye akabasaba kujya gutangiza umurimo w'Imana hirya no hino muri Kigali ndetse bakajyana n'abakristo bo mu bice buri umwe yari agiyemo, ngo Imana yarabakoresheje cyane ndetse ntihaboneka icyuho muri Zion Temple mu Gatenga kuko abantu benshi bahise baza bajya mu myanya y'abari bagiye. Ibi asanga bikwiriye gukomeza, buri mukristo umaze gukura mu gakiza, akajya gutangiza itorero. Twabibutsa ko muri iyi minsi Apotre Dr Paul Gitwaza ari mu rugendo rw'ivugabutumwa aho ari kuzenguruka ibihugu bitandukanye ku isi yamamaza inkuru nziza ya Yesu Kristo. 

Image result for Apotre Gitwaza amakuru'

Apotre Gitwaza avuga ko buri mukristo wa Zion Temple azaba umupasiteri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    AMEN AMEN
  • NSANZIMANACLAVER6 years ago
    KOMEREZAHOMUSHUMBA
  • Mushishi6 years ago
    Mubyukuri narinziko Zion irangiye ariko natangajwe nuburyo yakomeje guteravimbere ndebera kuri TV yaho nkafashwa cyane gusa Nyakubahwa Apotre Omaha ice ijoro kuguha umugisha, ikindi nkunda ko utajya ujya muby'ibitangaza ahubwo ubworiza kuko numva nk'Abanyarwanda icyo dukeneye cyane ari Ijambo Ry'Imana. Atari ibitangaza
  • 6 years ago
    ISHIMWE hoya pee ibi se ni Apostle Gitwaza wabivuze cyangwa mwabikuye kubandi nabo babivuga??? nonese umuntu aba umushumba kuri base ya experience? ntabwo aribyo kandi ibi ndahamyako uyu mukozi w'Imana abizi neza kuko umushumba ari muri ministere eshanu zitangwa na Yesu nkuko mu befeso 4:11 havuga, rero kubwibyo ntabwo nkeka ko ibi byavugwa nuyu mukozi w'Imana niba aribyo mutwereke link abyivugira tubone kubyemera, niba mutamubesheyera. Iki ni igitekerezo cyanjye Muraakoze





Inyarwanda BACKGROUND