Blessings Family ni umuryango ugamije kwamamaza ubutumwa bwa Christo kw’isi hose, barangwa no gukora ibikorwa by’urukundo, bagafasha kandi Aba Kristo uburyo bakoresha ikoranabuhanga neza ntiribagushe mu gukora ibiteye isoni. Umuhanzi Timamu Jean Baptiste yifatanije nabo mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 4.
Kuri iki Cyumweru tariki 2 Ugushyingo 2018 ni bwo Blessings Family yizihizaga isabukuru y’imyaka 4 ishize uyu muryango ushinzwe, dore ko watangijwe tariki 5 Ugushyingo 2014 na Uwera Marie Claire bakunze kwita Mama Claire uba mu bwongereza.
Musanabera Marie Goreth ushinzwe ikinyabupfura muri Blessings Family, yaganirije umunyamakuru wa Inyarwanda.com, amutangariza ko Blessings Family bishimira ko uyu muryango umaze kwaguka. Yagize ati:
Uyu munsi turi kwizihiza isabukuru y’imyaka 4 Blessings Family iriho.Turishimira rero ko twagutse, dufite abantu mu Rwanda ndetse no mu mahanga mu madini agiye atandukanye yemera Christo, kuko umuntu uba muri Blessings Family aba akijijwe, twakira umuntu ukijijwewemera Yezu Christo.
Musanabera Marie Goreth ushinzwe ikinyabupfura muri Blessings Family
Mu Rwanda uyu muryango ugizwe n’abantu barenga 100, wakira abaturuka mu matorero atandukanye yemera Yezu Christo. Uyu muryango ufashanya mu buryo bw’umwuka, ufite amashami mu bihugu bitandukanye haba mu Rwanda, Ubwongereza ari naho hari icyicaro cyawo, Ubudage, Ubuholandi, Mozambique n’ibindi bihugu ku migabane y’isi itandukanye. Uyu muyobozi yatubwiye ko gahunda zose bari gukora bari guteganya gukomeza kwaguka mu buryo bwu mwuka kandi uko bazakomeza kwaguka mu buryo bw’umuka ni nabwo bazaguka mu bikorwa basanzwe bakora bijyanye no gufasha.
Pastor Dominic wigishije Ijambo ry'Imana rifite intego yo kumenyesha abantu Imbaraga ziri mu gushima
Basangiye umutsima
Umuhanzi Timamu Jean Baptiste niwe wabataramiye abaririmbira indirimbo zakunzwe n'iyitwa 'Humura Mwana Wajye'
Umuhanzi Ndoliva akaba n'umuvugabutumwa yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze
Umuhanzi Obededomu nawe yatanze ubuhamya binyuze mu ndirimbo yaririmbye
Umuramyi Ndahiro Yves nawe yifatanyije na Blessings Family
Uwera Marie Claire watangije uyu muryango Blessings Family
kuri ubu ifite inzego zinyuranye zirimo urushinzwe amasengesho, urwego rushinzwe kuramya no guhimbaza Imana, urwego rushinzwe ikinyabupfura, urwego rushinzwe nibature, urwego rushinzwe ubwanditsi n'urwego rushinzwe imibereho myiza. Mu bitabiriye ibi birori bari batumiwe n’inshuti basobanukiwe imikorere y’uyu muryango Blessings Family, banasangiriye hamwe umugati (Gateau) hishimirwa iyi sabukuru y’imyaka itatu yose Blesings Family ibayeho.
AMAFOTO UBWO BIZIHIZAGA ISABUKURU Y'IMYAKA 4
Umubyeyi wa Uwera Marie Claire watangije uyu muryango Blessings Family yarahari
Uyu munsi waranzwe no Gushima Imana ku mirimo imaze igihe ikora muri uyu muryango
Hakiriwe abantu bifatanyije n'abagize Blessings Family kwizihiza isabukuru bwa mbere
Umushumba Mathias Nzabahimana
Pastor Gatanazi Justin wo muri Paruwasi ya Nyarugenge
Rev Niyitegeka Simeon wo mu itorero rya God's Power yakiriwe n'umufasha we
Bafashe ifoto y'urwibutso nyuma y'ibirori
Hari ibihe byiza byo gusenga
Pastor Dominic wanigishije ijambo ry'Imana
Bahati umuririmbyi muri Korali Jehovanis ku mudugudu wa Cyahafi n'umwe mu bagize Blessings Family
Kanda hano wihere ijisho uko Timamu Jean Baptiste yaririmbiye abari aha
AMAFOTO+VIDEO: Niyonkuru Eric-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO