RFL
Kigali

VIDEO: Pastor Fake yasabye umunyamakuru kumukora mu bwanwa ahamya ko ari umutako Imana yamuhaye

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:18/09/2018 11:25
0


Muri bya biganiro byihariye Inyarwanda.com ikorana n’abakinnyi ba filime nyarwanda, mu kurushaho kumenya byimbitse amateka yabo, uko babayeho n’ibindi byinshi mu byo abakunzi babo bifuza kumenya, kuri iyi nshuro twaganiriye n’umwe mu bafite ubunararibonye.



Ni Irunga Rongin, abenshi bamenyereye nka Pastor Fake kubera amabi akina aho akunze gukina ari umu Pasitri ariko ukora amanyanga menshi akabije adakwiye ku mukozi w’Imana. Uyu musore yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yanakundiye ibijyanye no gukina filimi kuko yakundaga kureba filime bimutera gukura abikunze cyane ko yanakundaga kubyigana kenshi.

Ubwo umunyamakuru wa INYARWANDA yamubazaga ibijyanye n’uruhara afite ndetse n’imvi ziri afite no mu bwanwa, yamutangarije ko atari ibyo yikora ngo yihindure ahubwo ari uko ateye cyane ko imyaka ye atari myinshi ngo abe afite uruhara n’imvi. We abyita Design (umutako) Imana yamuhaye aho yagize ati:

Icyo kibazo bakunze kukimbaza, harimo n’abaza bagakoraho nawe ushatse wakoraho (bose baseka, umunyamakuru afite ubwoba) izi ni imvi zanjye n’uruhara ni urwanjye. Ni Design (umutako) Imana yampaye…Niyizi mfite uruhara ibi ni ukuva nkiri muto…Ntibizagutangaze ku gasatsi gasigaye nshyizeho Dreads.

Irunga Rongin uzwi nka Pastor Fake afite umutako yahawe n'Imana

Ibijyanye no gukina filimi impano yamugurumanyemo kuva kera bitewe n’abakinnyi yakuze areba muri filime. Ku bw’amahirwe mu mwaka w’2008 nibwo yinjiye mu mwuga nyirizina. Byumvikane ko afite ubunararibonye bw’imyaka 10. Inyinshi muri filimi akina aba ari umunyamafuti akabije, hamwe aryamana n’umwana wa mushiki we, akamutera inda, akanamushyingira umuhungu we; hari aho aba ajya i kuzimu n’ibindi bibi byinshi. Byinshi twaganiriye na Pastor Fake, umugabo utuye ku Irebero aho avuga ko abana n’Imana ye gusa murabisanga mu kiganiro twagiraye

Kanda hano urebe ikiganiro Pastor Fake yasabiyemo umunyamakuru gukora mu bwana bwe yise Design






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND