RFL
Kigali

VIDEO: Milka ashimishwa no kuba yarinjiye mu mwuga wo gukina filime ari umukinnyi uhamye aho kuba umu figura

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:21/09/2018 16:37
0


Muri wa mwihariko w’ibiganiro Inyarwanda.com igirana n'abakinnyi ba filime nyarwanda mukunda muri benshi, twaganiriye n’umwe mu bamaze kubaka izina muri urwo ruhando.



Mu kurushaho gushyigikira filime z’iwacu twegera abakinnyi bazo tunabariza abakunzi babo byinshi mu biberekeyeho ngo babashe kubamenya byimbitse. Kuri iyi nshuro twaganiriye n’umukobwa mwadusabye muri benshi kandi ukunzwe n’abatari bake kubera ubuhanga agaragaza mu mikinire ye muri filime zose yagaragayemo.

Ni Aline Munezero abenshi bamenyereye nka Milka (izina akoresha muri Gica). Atuye i Kanombe aho abana n’ababyeyi be n’abavandimwe be akaba ari imfura mu bana batanu. Milka yadutangarije uwo akesha urwego agezeho muri uyu mwuga wo gukina filime ndetse aranamushimira cyane kuko hari aho amaze kumugeza kandi yishimira cyane kuba ahageze.

Milka (Aline Munezero) ashimira cyane uwamwinjije muri cinema

Milka watangiriye kuri filime yitwa Bazirunge aho yitwaga Jovia mu mwaka wa 2016 ubwo yari akirangiza amashuri yisumbuye, yadutangarije kimwe mu bintu ashimira Imana cyane. Yagize ati “Ikiza buriya abantu benshi dukunze gutangira turi aba figura muri filime, ni ko nabyita. Ikintu njya nshimira Imana ni uko natangiye ntari umufigura. Abasitari nari nzi ni bwo twahise dutangira gukinana…” 

Milka yishimira ko yatangiye gukina ari umukinnyi uhamye

Ubwo umunyamauru wa INYARWANDA yabazaga Milka niba hari umuntu wo mu muryango wabo waba warakinnye filime cyangwa amakinamico ku buryo yaba amukesha impano n’ubuhanga akinana, yadutangarije ko ntawe azi kugeza ubu. Ngo ni we wa mbere mu muryango we. Yadutangarije kandi ko ashimishwa no kumva abantu benshi bamubwira ko akina ari umuhanga cyane.

Kanda hano urebe ikiganiro twagiranye na Milka avugiramo uko abyumva kuba abakundana baryamana batarabana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND