RFL
Kigali

Uzateta Elodie umukobwa wa MUSHIMIRE agiye kugaragara muri film mpuzamahanga nk'umunyamerikakazi

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:18/10/2014 17:52
5


Nyuma yo gukura akunda cyane cinema ndetse agahorana indoto zo kuzagaragara muri film mpuzamahanga, umunyarwandakazi Uzateta Elodie yamaze gukabya inzozi ze ndetse aba umwe mu banyarwanda bake binjiye mu ruhando mpuzamahanga rwa cinema ya Hollywood na Bollywood.



Uyu mukobwa w’imyaka 22 y’amavuko akaba n’umwe mu bana ba Mushimire, umugabo uzwi cyane mu Rwanda bitiriye kamwe duce twa Kimironko, agiye kugaragara muri film yitwa ‘Mathy’ iyobowe na Tom Delmar uzobereye mu kuyobora amafilimi y’ibikorwa jyarugamba aho yagiye akorana n’abakinnyi b’ibyamamare nka Brad Pitt, Jean Claude Van Damme, Steven Seagal n’abandi.

Uzateta

Uzateta Elodie ni uwambaye umutuku. Aha ni mu myitozo yifatwa ry'iyi filimi

uas

Aho iyi filimi iri gukinirwa

Kugeza ubu iyi filmi yiganjemo umukino w’itaramokofi yatangiye gukinwa no gufatirwa amashusho, Aho Uzateta Elodie ukinamo nk’umwiraburakazi w’umunyamerika azahuriramo n’abandi bakinnyi bakomoka mu bice bitandukanye by’isi ariko we by’umwihariko hakazagaragaramo ibice bibiri bye aba ahanganye muri uyu mukino n’umunyacanada ndetse akongera guhangana n’Umuhinde nk’uko nyir’ubwite yabidutangarije.

Uzate

Ntabwo yari asanzwe akina umukino w'iteramakofi ariko yabyitoje ibyumweru bibiri mbere y'uko batangira gukina iyi filime

Mu kiganiro na Uzateta Elodie yagize ati “ Iyo movie iracyakorerwa shooting kugeza ubu. Trailer(Incamake) yayo izasohoka muri 2015. Njyewe nkinamo ndi umu black American boxer(Umuteramakofi w’umunyamerikakazi)harimo main scene ya match ya box njye nkinamo imikino ibiri nkakurwamo n’umu Indian kuko baba bashaka ko  agera final n’umu Russian.”

uzateta

Uzateta

Tumubajije uko yahuye n’ikipe iyoboye iyi filimi, Uzateta yadutangarije ko yari asanzwe aziranye ndetse akorana n’umwe mu bungiriza ba Tom Delmar uyoboye iyi filmi ari nawe wamuhuje nabo nyuma yo kubona yabasha gukina neza mu mwanya bashakaga w’umunyamerikakazi utera amakofi muri iyi film.

Aganira n’inyarwanda.com, Uzateta yagize ati “ Ubusanzwe nziranye  n’umwe muba assistant be yarasanzwe ampa ibiraka bya acting muri background action cyangwa muma publicities, nyuma aza kumbwira ko hari filimi bakeneyemo umwirabura Wabasha gukina box. Njye sinakinaga box mbere ariko maze kubyemera nibwo nagiye ahakorerwa shooting yizo scene  za match mpura  n’umutoza wa box ayintoza hafi ibyumweru bibiri ari nabwo nahuye niyo team yose mbere nakoranaga n’uwo mu assistant gusa.”

Uzateta

Uzateta Elodie ni umwe mu bana ba Mushimire, umugabo uzwi cyane Kimironko dore ko hari n'icyapa cya Taxi cyamwitiriwe

Nyuma yo kuba umwe mu bakinnyi b’ingenzi iyi filimi ishingiyeho, Uzateta avuga ko yabyishimiye cyane kuko yabashije gukabya inzozi ze zo kuva cyera, akanaboneraho gukangurira urubyiruko bagenzi be gushyira umuhate mubyo bakunda.

Aha yagize ati “ Byaranshimishije kubera ni experience  yanjye ya mbere kandi narabikunze, gukina film n’abantu bamaze kuba ibyamamare byari mu nzozi zanjye kuva cyera. Urubyiruko, cyane cyane abakunda cinema babishyiremo umuhate  ni carrier nziza ifasha abantu b’ingeri zose.”

Uzateta Elody iwabo ni Kimironko ariko akaba kuri ubu aherereye mu Buhinde ku mpamvu za masomo aho aba mu mujyi wa Bafaransa mu Buhinde ahitwa Pondicherry, akaba yiga mu mwaka wa 3 Computer application muri kaminuza ya Achariya.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Seba9 years ago
    Byiza cyane
  • muzerwa peter9 years ago
    elodie birantunguye gusa ndabibonye ikiri mu muntu byakabaye byiza kubishyira agaragara bikabera urugero abandi congs kuri ETO NYAMATA YATUREZE dufite umwataka wa MAVUBI none twungutse umu kinnyi wa film mpuzamahanga!!
  • becca9 years ago
    Elodie birantangaje cyane naguherukaga cyera nongeye kukubona harindi ntera ishimishije ugezeho...courage... muri byose..uri ishema kuri LDK
  • claude9 years ago
    i love you bzuuuuu
  • beky9 years ago
    ndumva nezerewe cyane kumbwuyu uzateta intambwe ateye nakomereze aho





Inyarwanda BACKGROUND