Uwizeye Grace Neelyma, ni umwana w’umukobwa ukiri muto ariko umaze kugira ibigwi n’ibikorwa bitari ibyo ku rwego ruto, kuko n’ubwo ari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye, yamaze gushinga kompanyi iifasha abakiri bato cyane cyane abakobwa kwagura no kubyaza umusaruro impano zabo.
Uwizeye Grace Neelyma ni umukobwa w’imyaka 19 y’amavuko, wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye ku kigo cya Conerstone Leadership Academy giherereye i Rwamagana mu Ntara y’Uburasirazuba. Uyu mwana ubu akora ibikorwa bitandukanye byibanda cyane mu guteza imbere impano z’abana bakiri bato yibanda cyane ku bakobwa, abinyujije mu ikompanyi ye bwite yise “Nyampinga ushoboye”.
Grace Uwizeye Neelyma afite imyaka 19, yiga mu mashuri yisumbuye
Igitecyerezo cyo gushinga iyi Kompanyi “Nyampinga Ushoboye”, ubwacyo gifite amateka n’ubwo Grace Uwizeye Neelyma yifuza ko cyazarushaho kubaka andi mateka akomeye mu bihe bizaza. Uyu mukobwa avuga ko ubwo yigaga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye yitegura gukora ikizamini cya Leta gisoza icyiciro rusange, yari arimo no kwandika filime ye yaje no kumuhira, ariko icyo gihe akaba yaritabazaga abahungu bamufashaga gutunganya iyi filime. Nk’umwana w’umukobwa, se ntiyishimiraga kumubonana n’aba basore kenshi mu gihe yiteguraga gukora ikizamini cya Leta, muri iki gihe akaba yaribajije ko iyo aza kubona umukobwa ushoboye kumufasha akazi nk’aka, nta kibazo umubyeyi we yari kugira, ahera ubwo yibaza impamvu hataboneka umukobwa ugaragaza ubushobozi mu mirimo imenyerewemo abahungu gusa.
“Nyampinga ushoboye” kugeza ubu yakira abana bari munsi y’imyaka 16, bagatozwa iby’imideli, ibyo gukina amafilime n’ibindi bijyanye n’umuco. Uyu mukobwa yahuriye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com mu gitaramo cy’Itorero Ndangamuco Intayoberana cyabaye tariki 23 Ukuboza 2015, muri iki gitaramo akaba yari ayoboye abana bato yatoje iby’imideli, bakaba baratambukanye umucyo muri Hoteli Serena ahari habereye iki gitaramo.
Uyu ni umwe mu bana bagera kuri 35 batorezwa muri "Nyampinga ushoboye"
Uwizeye Grace Neelyma kandi afite amateka mu bijyanye na sinema, akazi yatangiye afite imyaka 11 y’amavuko ubwo yagaragaraga muri filime yiswe Zone Turquoise yavugaga kuri Jenoside yakorewe abatutsi, hari mu mwaka wa 2007. Muri 2012 kandi yagaragaye muri filime yiswe Kinyarwanda, inagaragaramo umukinnyi w’amafilime n’amakinamico akaba n’umudepite Bamporiki Edouard.
Mu mwaka wa 2014, uyu mukobwa yabonye igihembo yahawe ku bwa filime ngufi yanditse yitwa Dunamis; iri zina rikaba ari iryo mu rurimi rw’ikigereki rishatse gusobanura “Imbaraga zitera impinduka”, ikaba yarahawe igihembo cya filime ngufi kurusha izina mu bihembo bya Rwanda Christian Film Festival 2014.
TANGA IGITECYEREZO