RFL
Kigali

Uwizeye Grace wiga mu mashuri yisumbuye amaze kwesa imihigo mu by’imideli na sinema nyarwanda

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:30/12/2015 14:44
11


Uwizeye Grace Neelyma, ni umwana w’umukobwa ukiri muto ariko umaze kugira ibigwi n’ibikorwa bitari ibyo ku rwego ruto, kuko n’ubwo ari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye, yamaze gushinga kompanyi iifasha abakiri bato cyane cyane abakobwa kwagura no kubyaza umusaruro impano zabo.



Uwizeye Grace Neelyma ni umukobwa w’imyaka 19 y’amavuko, wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye ku kigo cya Conerstone Leadership Academy giherereye i Rwamagana mu Ntara y’Uburasirazuba. Uyu mwana ubu akora ibikorwa bitandukanye byibanda cyane mu guteza imbere impano z’abana bakiri bato yibanda cyane ku bakobwa, abinyujije mu ikompanyi ye bwite yise “Nyampinga ushoboye”.

Grace Uwizeye Neelyma afite imyaka 19, yiga mu mashuri yisumbuye

Grace Uwizeye Neelyma afite imyaka 19, yiga mu mashuri yisumbuye

Igitecyerezo cyo gushinga iyi Kompanyi “Nyampinga Ushoboye”, ubwacyo gifite amateka n’ubwo Grace Uwizeye Neelyma yifuza ko cyazarushaho kubaka andi mateka akomeye mu bihe bizaza. Uyu mukobwa avuga ko ubwo yigaga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye yitegura gukora ikizamini cya Leta gisoza icyiciro rusange, yari arimo no kwandika filime ye yaje no kumuhira, ariko icyo gihe akaba yaritabazaga abahungu bamufashaga gutunganya iyi filime. Nk’umwana w’umukobwa, se ntiyishimiraga kumubonana n’aba basore kenshi mu gihe yiteguraga gukora ikizamini cya Leta, muri iki gihe akaba yaribajije ko iyo aza kubona umukobwa ushoboye kumufasha akazi nk’aka, nta kibazo umubyeyi we yari kugira, ahera ubwo yibaza impamvu hataboneka umukobwa ugaragaza ubushobozi mu mirimo imenyerewemo abahungu gusa.

“Nyampinga ushoboye” kugeza ubu yakira abana bari munsi y’imyaka 16, bagatozwa iby’imideli, ibyo gukina amafilime n’ibindi bijyanye n’umuco. Uyu mukobwa yahuriye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com mu gitaramo cy’Itorero Ndangamuco Intayoberana cyabaye tariki 23 Ukuboza 2015, muri iki gitaramo akaba yari ayoboye abana bato yatoje iby’imideli, bakaba baratambukanye umucyo muri Hoteli Serena ahari habereye iki gitaramo.

Uyu ni umwe mu bana bagera kuri 35 batorezwa muri "Nyampinga ushoboye"

Uyu ni umwe mu bana bagera kuri 35 batorezwa muri "Nyampinga ushoboye"

Uwizeye Grace Neelyma kandi afite amateka mu bijyanye na sinema, akazi yatangiye afite imyaka 11 y’amavuko ubwo yagaragaraga muri filime yiswe Zone Turquoise yavugaga kuri Jenoside yakorewe abatutsi, hari mu mwaka wa 2007. Muri 2012 kandi yagaragaye muri filime yiswe Kinyarwanda, inagaragaramo umukinnyi w’amafilime n’amakinamico akaba n’umudepite Bamporiki Edouard.

Grace

Mu mwaka wa 2014, uyu mukobwa yabonye igihembo yahawe ku bwa filime ngufi yanditse yitwa Dunamis; iri zina rikaba ari iryo mu rurimi rw’ikigereki rishatse gusobanura  “Imbaraga zitera impinduka”, ikaba yarahawe igihembo cya filime ngufi kurusha izina mu bihembo bya Rwanda Christian Film Festival 2014.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bobo8 years ago
    wooowww ma sis Grace urashoboye mwana muto ndagushigikiye kbs hhhh ese burya ibyo wambwiraga byari ukuri crg ma sis
  • leo8 years ago
    Hhh mbega ngo uragira igitekerezo cy'inyamibwa nyampinga ushoboye weee!! Big up kbsa
  • leo8 years ago
    Hhh mbega ngo uragira igitekerezo cy'inyamibwa nyampinga ushoboye weee!! Big up kbsa
  • 8 years ago
    Courage. Kandi imana izwakwagurire amarembo
  • Bonny8 years ago
    Ngo imyaka cumi ningahe? Murakoze kuturangiza kbs,ubu koko uyu mukobwa icyiyoni bangana ntikiguruka ahamanuka gusa?
  • frodouard8 years ago
    Courage Kuko Biragaragaza Kugira Mu Mutwe Hafunguye.Uyu Ni Umwe Muri Rwanda Rw'ejo Hazaza
  • Nzuwonemeye Alicai8 years ago
    vraiment c' est fantastique Neelyma courage ca Sera mieux si vous naviguez dans tous les provinces ,comme tu étais l'une des mes élèves je te prie grandement pour que tes rêves soient véridique .Merci que Dieu vous bainisse. avec le success de nouvel an de 2016.
  • prim Fabien8 years ago
    Yoo... Sis itz kullo kbs kumbi burya bwos ufte ito migamb,,, God help yuh t achieve wat u rly need t achiev shn..uZatwibuk Lol
  • NELY 8 years ago
    ooh merc kbs kubyigitekerez cyinyamibwa wagiz mukuzamura banyampinga bashoboye gs nkabandimurabobanyampinga bafit talent nkabankeney ubufashabwaw thx
  • YULI8 years ago
    GREAT WORK HARD GOD will guide you to the great destiny
  • mwiza8 years ago
    This is soo precious having such talent at dat age keep up and go ahead may God bless you my dia





Inyarwanda BACKGROUND