Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga ndetse no ku mbuga z’amakuru mu Rwanda hatangiye gusakara amakuru y’uburwayi bw’umwe mu bakinnyi ba filime Mukundwa Sandrine wamenyekanye muri filime Star in Love wafashwe n’indwaya ya cancer.
Kuva aya makuru y’uburwayi bw’uyu mukinnyi wa filime urwaye indwara ya Cancer yo mu myanya myibarukiro agereye hanze, benshi batangije ibikorwa byo kumutabariza mu rwego rwo gukusanya inkunga yo kumufasha kwivuza, kuri ubu urugaga rwa sinema mu Rwanda narwo rwinjiye muri uru rugamba.
Babinyujije mu itangazo rigenewe itangazamakuru, Rwanda Film Federation ihamagarira “umuntu ku giti cue, amashyirahamwe, abahanzi b’ingeri zose, n’abandi bose bafite umutima utabara ko batanga inkunga yatuma twese turamira ubuzima bw’umuhanzi akaba n’umukinnyi wa film Sandrine Mukundwa.”
Muri iri tangazo, haravugwa ko kugeza ubu hamaze gukusanywa amafaranga agera ku 7000 by’amadolari ya Amerika, akaba yenda kugera kuri kimwe cya 2 cy’amafaranga yaciwe uyu muryango kugira ngo Sandrine abashe kuvurirwa mu gihugu cy’u Buhinde mu bitaro byitwa MIOT. Uyu muryango ariko uvuga ko nibura ukeneye agera ku bihumbi 20 by’amadolari kugira ngo Sandrine ndetse n’uzamuherekeza babashe kwerekeza mu gihugu cy’u Buhinde, harimo aya 14,500 asabwa n’ibitaro ndetse n’andi y’ingendo n’azamutunga hamwe n’uzamurwaza mu gihe cy’ibyumweru 10 bazamara muri iki gihugu bivuza iyi ndwara.
Ibitaro bya MIOT mu Buhinde byaciye uyu muryango amadolari 14,500
Umuryango wa Sandrine uvuga ko ushingiye ku mutima abantu bagaragaje kuva bamenya iki kibazo, kugeza ubu bakaba baranamaze gutanga agera ku 7000 by’amadolari (agera kuri miliyoni 5 z’amanyarwanda) hari icyizere ko n’andi azaboneka.
Mu gusoza iyi baruwa, hashimirwa buri muntu wese wagize umutima wo gutabara uyu muryango ndetse no kuwuba hafi muri ubu burwayi bwa Sandrine, haba mu gutanga inkunga, guhamagara bamwihanganisha ndetse no kumusura aho arwariye mu rugo.
Ismael Ntihabose uyobora urugaga nyarwanda rwa sinema yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko batabariza uyu mukobwa nk'umwe mu bantu bashinzwe kureberera nk'urugaga rwa sinema kuko nk'urugaga nta bundi bushobozi bafite bwo kuba bafasha uyu muryango bityo bakaba bahamagarira abantu bose kuba bagira icyo bakora.
Tariki 11 Mutarama uyu mwaka, ubwo Sandrine Mukundwa yiteguraga kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 25 y’amavuko nibwo yamenye mu buryo butunguranye ko arwaye iyi ndwara yamuzengurukije ibitaro byose bikomeye mu Rwanda agerageza kwivuza nyamara bikaba iby’ubusa. Ku bitaro bya Butaro, ibitaro bizwiho kuzobera mu ndwaya ya cancer mu Rwanda niho bamubwiye ko aho iyi ndwara igeze irenze ubushobozi bw’ubuvuzi mu Rwanda bamusaba ko yajya kwivuriza hanze y’igihugu, kandi byihutirwa.
Mbere y'uko afatwa n'ubu burwayi yakinaga filime harimo n'izo ku rwego mpuzamahanga. Aha (uri inyuma) ari kumwe n'umugandekazi Judith Heard bakinanaga muri filime Muganga ya Dorcy Rugamba
Amakuru Inyarwanda.com yamenye ni uko ubwo uyu muryango wanamenyaga ko Sandrine afite iki kibazo kandi gikeneye ubushobozi bwinshi kugira ngo abashe kwivuza, nta bushobozi bwo kubasha kumuvuza bwari bugihari kuko n’umubyeyi we (mama we) nawe kuri ubu arwariye ku mugabane w’u Burayi aho nawe yagiye kwivuza indwara ya cancer y’umwijima bityo ubushobozi bwose bw’umuryango bukaba bwari bwamushiriyeho.
Urugaga rwa sinema rufatanyije n’umuryango wa Sandrine rusaba buri wese wifuza kuba yatanga inkunga kuri uyu muryango gukoresha bumwe muri ubu buryo:
TANGA IGITECYEREZO