RFL
Kigali

Umunyarwenya Kevin Hart yabonye inyenyeri ye muri Hollywood Walk of Fame

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:11/10/2016 17:55
0


Kevin Hart w’imyaka 37 yamenyekanye cyane nk’umunyarwenya n’umukinnyi wa filime, azwi cyane muri filime nka Think Like a Man, Central Intelligence akinanamo na The Rock n’izindi. kuri ubu nawe yabonye inyenyeri muri Hollywood Walk of Fame, ahandikwa amazina y’abantu bageze ku bikorwa by’indashyikirwa mu myidagaduro.



Mu muhango yari yaherekejwemo n’incuti za bugufi n’abo mu muryango we, Kevin Hart yari yishimiye ko izina rye ryinjiye mu yandi mazina arenga 2500 yanditse muri Hollywood Walk of Fame, bamwe mu ncuti ze zamuherekeje harimo  umukinnyi wa filime Halle Berry na Ice Cube. Kevin Hart abaye uwa 2591 ugize inyenyeri muri Hollywood Walk of Fame akaba yashyizwe mu cyiciro cya Live Performance.

Kevin Hart n'incuti ze

Muri iyi minsi Kevin Hart kandi ari gukina filime yitwa Jumanji nanone akinanamo na Dwayne Johnson uzwi nka The Rock. Abandi bo mu muryango bari baherekeje Kevin Hart ni umugore we baherutse gukora ubukwe Eniko Parrish, uwahoze ari umugore we Torrei Hart, umukobwa we Heaven n’umuhungu we Hendrix Hart.

Aha Kevin Hart ari kumwe n'umugore we, abana be n'uwahoze ari umugore we akaba nyina w'abana be

Halle Berry yari yaje gushyigikira Kevin Hart

Kevin Hart kandi ibyishimo bye yabisangije abamukurikira kuri Instagram ati “gukora cyane birishyura… iyi ni intangiriro bantu banjye. Ndumva ntewe imbaraga zo gukora cyane ibirenzeho, izina Hart rizakomeza gukora cyane kugeza ku isegonda rya nyuma ndetse urugendo rwo gusetsa isi rurakomeje, reka twubake amateka”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND