RFL
Kigali

Umukobwa wa Audace Willy Mucyo arizihiza isabukuru y’imyaka 3 mu gihe ubuzima bwa mama we butifashe neza

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:28/08/2015 17:30
3


Kuri uyu wa 28 Kanama nibwo umukobwa w’umukinnyi wa filime Audace Willy Mucyo witwa Iriza Mystica Mucyo yujuje imyaka 3 y’amavuko, ariko iyi sabukuru ye ikaba ibaye mu gihe mama we La Douce Mugisha arwaye.



Mu minsi mike ishize nibwo umufasha wa Audace Willy Mucyo yafashwe n’uburwayi bwo mu nda ajyanwa mu bitaro aho yamazemo iminsi ndetse aranabagwa mu nda, gusa kuri ubu akaba yamaze gusezererwa mu bitaro aho arwariye mu rugo.

Mu kiganiro na Audace Willy Mucyo, ubwo twamubazaga uko mama w’umwana we amerewe nyuma y’ubu burwayi, Audace Willy yagize ati, “Ubu ari koroherwa, bamaze no kudusezerera mu bitaro twerekeje mu rugo kandi abaganga batubwiye ko ubuzima bwe bumeze neza kdi nanjye nkurikije uko mubona n'uko yiyumva azakira bidatinze!”

La Douce Mugisha Mucyo, umugore wa Audace Willy Mucyo yafashwe n'uburwayi bwo mu nda arabagwa

Ubwo twamubazaga uko bizihiza isabukuru y’amavuko y’umukobwa wabo mu gihe mama we arwaye, yadusubije muri aya magambo, “Burya umuntu aba amaze kubona ko ubuzima ari ukwakira situation ya buri uko bukeye, ukamenya kuyikemura kdi bugakomeza. Njye ndumva n'ubwo umufasha wanjye arwaye ariko ndafite icyizere ko azakira neza kdi vuba ikindi byahuriranye n'uko twavuye mu bitaro! Umwana ntagomba kubabara kdi aranabizi, so namuguriye utugifts akunda, hanyuma ngura bonbons na biscuit mushyira ku ishuri asangira n'abana bigana, mu kanya ndamuzanira aka Birthday Cake asangire n'abandi.”

Nk'umugabo ufite ishema ryo kwitwa umubyeyi wa Mystica, abinyujije ku rubuga rwa Whatsapp hari amagambo yabwiye umukobwa we agira ati, "Isabukuru nziza mwana wanjye! Nta magambo ahagije mfite yo kugaragaza uburyo nishimira uburyo utuma nezezwa no kuba ndi umubyeyi."

Iriza Mystica Mucyo, umukobwa wa Audace Willy Mucyo wujuje imyaka 3 y'amavuko

Umuryano wa Audace Willy Mucyo

Audace Willy Mucyo yasuye umukobwa we ku ishuri aho yiga mu ishuri ry'incuke

Benshi mu babona amafoto y'uyu mwana se akunda gushyira kuri Facebook bemeza ko afite impano ikomeye yo kwifotoza kandi akiri muto






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • byiza8 years ago
    yooo mwihangane arakira .kd happy birtday to this beautiful girl ninakeza disi
  • Nati8 years ago
    Nice family.....happy birth day to you're daughter.. and We love your films men..courage.
  • Amina8 years ago
    Yooo Ladouce ni wowe sha pole.nkuheruka kera ihangane imana irakuzi kandi iragukiza.





Inyarwanda BACKGROUND