Muri iri joro ryakeye umujura yateye mu rugo rw’umukinnyikazi wa filime Mukarugira Nathalie umaze kumenyekana muri filime y’uruhererekane Sakabaka, maze amwiba byinshi mubyo yari atunze mu nzu iwe birimo imyambaro n’amafaranga, gusa uyu mujura yamaze gufatwa aho yafatanywe bimwe mubyo yibye.
Nk'uko Nathalie yabyemeje mu kiganiro twagiranye, nyuma y'uko uyu mujura yishe ikirahure cy'idirishya ry'icyumba cye, yakomeretse, bityo Nathalie afatanyije n'ubuyobozi bw'umudugudu atuyemo bifashishije uburyo bwo gushakisha abantu muri ako gace baba bakomeretse akaba aribwo ahagana saa munani z'ijoro baje gufata umukobwa witwa Rehema bamufatana imyenda, inkweto ndetse n'amasakoshi yari yahibye.
Nathalie Mukarugira. Aha ni igihe yari yitabiriye imurika rya filime Sakabaka akinamo
Nathalie yadutangarije ko uyu mukobwa yamwibye amafaranga agera mu bihumbi 100 yari mu kabati ko mu cyumba, gusa mu kumufata basanze asigaranye amafaranga ibihumbi 6 yonyine ndetse yanga no kuvuga aho andi yayashyize.
Iri dirishya niryo ryo ku cyumba cya Nathalie bishe
Ubwo twabazaga Nathalie icyo bakoreye uyu mukobwa ukekwaho kwiba, yadusubije ati: "wamugira ute se? ko n'ubundi asanzwe azwiho kwiba quartier yose bamuzi! N'ubundi asanzwe yiba ndetse akanafungwa ariko kuko atagejeje imyaka yo gufungwa (18), ahita arekurwa. namwatse ibyanjye gusa ntakindi namukoraho."
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO