RFL
Kigali

Umukinnyi wa filime Mukakamanzi Beatha mu gahinda kenshi yatewe no kubura umubyeyi we

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:11/05/2016 11:18
0


Mukakamanzi Beatha ni umwe mu bakinnyi ba filime nyarwanda bakunze kugaragara mu mafilime menshi ,aho twavuga ko yakinnye muri filime Umwanzi w’urukundo, Nkubito ya nyamunsi , Intare y’ingore yakinnye yitwa Cecile, Giramata yakinnye yitwa Marita, nizindi.



Kuri ubu akaba ari mu gahinda kenshi yatewe no kubura nyina umubyara witabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa 11 Gicurasi 2016.

Aganira na Inyarwanda.com yadutangarije ko yatabarutse ku myaka 85 aho yari arwariye mu bitaro bya Gahengeri ho mu Karere ka Rwamagana ari naho yari atuye. Uyu mu byeyi  utabarutse asize abana batanu (5). Imihango yo guherekeza uyu mubyeyi ikaba iteganyijwe kuri uyu wa gatandatu taliki ya 14 Gicurasi 2016 i Gahengeri.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND