Hari benshi batunguwe no kumva aya makuru kuko batari bazi ko atwite, gusa ni impamo ko umukinnyi wa filime Isimbi Alliance wamenyekanye cyane muri filime RWASA nka Nelly yibarutse umwana w’umukobwa mu gitondo cyo kuri uyu wa 6.
Ahagana ku isaha ya saa tatu za mu gitondo nibwo Isimbi Alliance yibarutse umwana w’umukobwa nyuma yo kumara amezi 9 atwite, dore ko yashatse umugabo n’ubwo bitigeze bijya hanze ngo bimenyekane, aho n’amakuru ye yo gutwita yayagize ibanga dore ko na numero ye ya telefoni yari yaravuyeho muri iki gihe yari atwite.
Amagambo ashimira Imana Isimbi Alliance yatangaje nyuma yo kwibaruka
Isimbi Alliance yibarutse umwana w'umukobwa
Nyuma yo kumubyarira umwana mwiza w'umukobwa, umugabo we yahise aza kumushimira
Nk’uko yabyitangarije we ubwe mu magambo yanyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Isimbi Alliance yibarutse ku isaha ya saa tatu za mu gitondo, aho yabyariye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.
Mu kiganiro n'umunyamakuru w'inyarwanda.com, mu magambop macye yuzuye ibyishimo, Isimbi Alliance yagize ati: "Ndishimye, Imana yampaye akana kandi nabyaye neza ndishimye cyane."
Isimbi Alliance kandi arashimira umugabo we cyane ko yamubaye hafi kuva atwite kugeza n'uyu munsi yibarutse, nk'uko yasubije ikibazo twamubajije kivuga kiti: "Ese papa w'umwana yaba yaguhembye iki?"
Aha Alliance yasubije ati: "mana we ni care nyinshi cyane. Papa w'umwana yambaye hafi cyane igihe cyose kuva ntwite kugeza n'uyu munsi, nanabyaye turi kumwe atari bya bindi wenda abagabo baba basigaye hanze. Anyitayeho ndamushimira cyane."
Aha ni igihe Isimbi Alliance yari atwite inda imaze kuba nkuru, akaba yemeza ko umugabo we yari amuri hafi cyane
Tugarutse ku mazina bise umwana wabo, ni amazina adasanzwe dore nta na rimwe ry'ikinyarwanda ririmo mu mazina yose uko ari 3 ndetse n'ubwo ari ay'icyongereza nayo ubwayo ntasanzwe akaba yitwa "Elsie Rhoylle Rowan", ubwo twabazaga papa w'umwana icyo aya mazina asobanuye dore ko mu muco nyarwanda umugabo ariwe wita, yadutangarije ko ntacyo yumva ashaka kuyavugaho.
Nk'uko bisanzwe mu muco nyarwanda, ni bonkwe!
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO