RFL
Kigali

Umukinnyi wa filime Isimbi Alliance yibarutse, ariko amazina bise umwana wabo ntasanzwe-AMAFOTO

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:28/02/2015 16:52
15


Hari benshi batunguwe no kumva aya makuru kuko batari bazi ko atwite, gusa ni impamo ko umukinnyi wa filime Isimbi Alliance wamenyekanye cyane muri filime RWASA nka Nelly yibarutse umwana w’umukobwa mu gitondo cyo kuri uyu wa 6.



Ahagana ku isaha ya saa tatu za mu gitondo nibwo Isimbi Alliance yibarutse umwana w’umukobwa nyuma yo kumara amezi 9 atwite, dore ko yashatse umugabo n’ubwo bitigeze bijya hanze ngo bimenyekane, aho n’amakuru ye yo gutwita yayagize ibanga dore ko na numero ye ya telefoni yari yaravuyeho muri iki gihe yari atwite.

Amagambo ashimira Imana Isimbi Alliance yatangaje nyuma yo kwibaruka

Isimbi Alliance yibarutse umwana w'umukobwa

Nyuma yo kumubyarira umwana mwiza w'umukobwa, umugabo we yahise aza kumushimira

Nk’uko yabyitangarije we ubwe mu magambo yanyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Isimbi Alliance yibarutse ku isaha ya saa tatu za mu gitondo, aho yabyariye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Mu kiganiro n'umunyamakuru w'inyarwanda.com, mu magambop macye yuzuye ibyishimo, Isimbi Alliance yagize ati: "Ndishimye, Imana yampaye akana kandi nabyaye neza ndishimye cyane."

Isimbi Alliance kandi arashimira umugabo we cyane ko yamubaye hafi kuva atwite kugeza n'uyu munsi yibarutse, nk'uko yasubije ikibazo twamubajije kivuga kiti: "Ese papa w'umwana yaba yaguhembye iki?"

Aha Alliance yasubije ati: "mana we ni care nyinshi cyane. Papa w'umwana yambaye hafi cyane igihe cyose kuva ntwite kugeza n'uyu munsi, nanabyaye turi kumwe atari bya bindi wenda abagabo baba basigaye hanze. Anyitayeho ndamushimira cyane."

Aha ni igihe Isimbi Alliance yari atwite inda imaze kuba nkuru, akaba yemeza ko umugabo we yari amuri hafi cyane

Tugarutse ku mazina bise umwana wabo, ni amazina adasanzwe dore nta na rimwe ry'ikinyarwanda ririmo mu mazina yose uko ari 3 ndetse n'ubwo ari ay'icyongereza nayo ubwayo ntasanzwe akaba yitwa "Elsie Rhoylle Rowan", ubwo twabazaga papa w'umwana icyo aya mazina asobanuye dore ko mu muco nyarwanda umugabo ariwe wita, yadutangarije ko ntacyo yumva ashaka kuyavugaho.

Nk'uko bisanzwe mu muco nyarwanda, ni bonkwe!

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kibwa29 years ago
    Indabo kuruhinja muri Faisal barabyemera!?
  • peter9 years ago
    Hhhhhhh ntabwo azi ubusobanuro bwayo ntimumugore
  • rwabukwisi9 years ago
    nawe ntazi icyo asobanuye, yayumvishe gutyo, yumva bivugitse neza. birabe bidasobanuye ibindi..ngo bazatungurwe. ariko turenze ibyamazina. nibonkwe.
  • eva9 years ago
    Wabona hari umuzungu wasogongeye kuri uriya mugore umugabo akabimenya hakaba harimo intyuro!ahubwo se bazemera kumwandika mu irangamuntu?
  • abizeye bertin9 years ago
    yooooo!!!!!! mbega byiza cyaneee!!! ko bataduha ubunnyano azasubireyo ntamahwa
  • wawuu9 years ago
    felecitation
  • GAKURU9 years ago
    ubukoloni weeeeee! harya ngo hehe no kwita abana bacu amazina y'ikinyarwanda???? ahaaaaaa! NTIBIZOROHA.
  • Uwimana ange9 years ago
    Elsie ni izina ryo mubugereki bita abana b abakobwa mu gifaransa bisobanura NOBLE mu kinyarwana mujye gushakira munkoranya..
  • GUMA9 years ago
    Mabuja rata musubireyo ntamahwa.
  • umwiza9 years ago
    ni bonkwe ariko ubukoroni aho kubuvamo turabucengeramo saana, hah ubundi izina rijyana n umuco ni ikirango kigaragaza aho uturuka, buriya bariya bacakara ba USA babatotereje kureka amazina yabo kugirango batazamenya aho bakomoka, bakabakubitira gufata amashya ba sebuja babaga babahaye, ariko twe ntanubidukubitira tuyafata turi proud yayo, lol ubu ikibabaje slavery ntikiri mu bikorwa cyane kuko imbi iri mu bitekerezo, twanga iby iwacu tukayoboka ibyo kwa gashakabuhake,hah ngo ayacu mazina ni amapagani, who said so? ngo amaKristu ni ayabo who said so? ko Kristu yari umwirabura w'umuheburayo se kuki tutitwa mu giheburayo noneho? hah njye abanjye nibaza ku isi ntanumwe nshobora kuzita izina narimwe ritari ikinyarwanda,nabo nzabibacengezamo kandi Uwiteka nampa ubushobozi nzashyiraho bourses z abana bitwa ay ikinyarwanda gusa,maze urebe ngo bose barayahinduza n imyumvire y ababyeyi igahinduka bakajya bita abana babo mu kinyarwanda gusa. ariko muribuka" Ruganzu Ndori" urumva ukuntu abakurambere bitwaga neza, aho uhita umwumva utanamuzi uti uyu ni umwana w iwacu,waba uri i mahanga bikakorohera kubona ukuyobora
  • Kibwa9 years ago
    Na se na nyina bazahinduze amazina yabo bitwe ay'icyongereza. Jye mwise Gumyuzane.
  • emmanwel9 years ago
    mbifurije. ibihe byiza
  • nina9 years ago
    biranshimishije cyane kuko uyu alliance ndamukunda cyane kandi no kuba yibarutse umwana we nibyagaciro kuko nsigaye mbona gukuramo inda waba umukobwa cg umugore aribyo byeze. yakoze akazi gakumeye kbs
  • beyonce9 years ago
    wwooo musubireyo ntamahwa kbs
  • rusatsi jean paul8 years ago
    nimusobanurire izina rusatsi uko risobanura





Inyarwanda BACKGROUND