RFL
Kigali

Umukinnyi wa filime Isimbi Alliance akomeje kwishimira kuba yarabyaye akaba ari umubyeyi -AMAFOTO

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:30/04/2015 11:08
16


Amezi 2 arashize umukinnyikazi wa filime Isimbi Alliance wamenyekanye nka Nelly muri filime Rwasa yibarutse umwana w’umukobwa bise Elsie Rhoylle Rowan wavutse tariki 28 z’ukwezi kwa 2 mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.



Nyuma y’amezi 2 yibarutse (reba uko byari bimeze yibarutse), ntiyahwemye kugaragaza urukundo akunze umwana we no kuba ari umubyeyi muri rusange, mu mafoto anyuranye yagiye ashyira kuri Facebook ye agaragaza uyu mwana we mu bihe binyuranye.

Tariki 28 z'ukwezi kwa 2 nibwo Isimbi Alliance yibarutse

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 4 nibwo Isimbi Alliance yashyize hanze ifoto y’umwana we, iherekejwe n’amagambo yo gushimira Imana yamumuhaye aho yemeza ko n’ubwo ariwe wamubyaye, atari uwe ahubwo ari uw’Imana.

Iyi foto y'umwana we yashyize kuri Facebook mu gitondo cy'uyu munsi ashimira Imana mu kwizihiza amezi 2 umwana we amaze avutse

Isimbi Alliance yishimira cyane guheka umwana nk'undi mubyeyi

Iyi niyo foto iri kuri Profile Picture ya Facebook ye

Mu bihe binyuranye, akoresheje urubuga rwa Facebook, Isimbi Alliance yakomeje kugaragaza uburyo yishimiye kuba umubyeyi

Nk’uko yabidutangarije mu kiganiro twagiranye, kuri ubu nyuma yo kwibaruka ameze neza cyane ndetse akaba ahorana ibyishimo aterwa n’umwana we.

Isimbi Alliance yagize ati: “ubu meze neza cyane ndi en forme. Nsigaye mporana ibyishimo, mba nirirwa nseka umunsi wose kuko umwana wanjye ahora anshimisha cyane iyo murebye.”

Isimbi Alliance kandi yanadutangarije ko kuri ubu agiye gukomeza akazi ko gukina filime noneho akaba agiye gutangira gukora filime ye, abifashijwemo n’umugabo we.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • songa8 years ago
    Nicyo kiza cyo gukina film hano mu Rwanda!!!
  • dudu8 years ago
    hhh kandi ubwo uwo wamwita imfura yawe? muge mubanza mwibuke abomujugunya muri za toilete ngenekereje ninkuwa5
  • edmnond8 years ago
    yamubyaranye nande? ko mutamutubwiye
  • Chantal8 years ago
    uriya se uzanye indabo niwe papa w umwana ??? nasubireyo nta mahwa.
  • Chantal8 years ago
    uriya se uzanye indabo niwe papa w umwana ??? nasubireyo nta mahwa.
  • olive8 years ago
    nibyiza cyane??? nubwambere umustar yibaruka akabitangaza mana ushimwe.
  • tit8 years ago
    ntimugasebanye
  • ddd8 years ago
    nyabuneka muge mwiga kureba ku byiza mbere y'ibibi.nkuwo uri kuvuga ko ari nk'uwa gatanu abo umushinja kujugunya waba waramufashije kubajugunya muri toilette nkuko ubivuga?cg ubihagazeho muge mugerageza kuba imfura svp. ikicyenzi nuko yibarutse umukobwa akaba abishimira Imana ok.
  • ihozo sabrina8 years ago
    Aaaayiiinuaaa Nonese ko avuga nkaho uwo mwana ariwe mfura Ye kd afite undi wiga primary hahahahahah Yewee nyiramenyo yigize umunyamitwe ndagapfa ese shahu ubukwe bwawe bwarabaye na innocent wo kwamutangana bakubenze murangije gukora dote hahah none bahise bagutera inda ya 2
  • Yngy8 years ago
    Wowe Wiyise Dudu mwajya mureka kwijyira abacamanza ra ko hari Imana Ireba hosee!! Woe ukicececyera rwose..woe umaze gutamo bangahe? mwijyiz za ba menya gusaa ASkyiii
  • Yngy8 years ago
    Wowe Wiyise Dudu mwajya mureka kwijyira abacamanza ra ko hari Imana Ireba hosee!! Woe ukicececyera rwose..woe umaze gutamo bangahe? mwijyiz za ba menya gusaa ASkyiii
  • sifa8 years ago
    dudu nujya gutokora ijisho rya mugenzi wawe uge ubanza urebe umugogi uri muryawe kbs
  • ingenier8 years ago
    nibyiza kwishimira ipfura yawe kdi uzamukunde!
  • kazungu8 years ago
    Uhhh nonese isimbi ntafite umwana mukuru. Wumukobwa ark se mana yanjye kuki abantu basigaye bashaka guhishahisha ukuri
  • kazungu 8 years ago
    Nu mugande
  • 8 years ago
    umugabo wa isimbi aliance barabana?





Inyarwanda BACKGROUND