Amezi 2 arashize umukinnyikazi wa filime Isimbi Alliance wamenyekanye nka Nelly muri filime Rwasa yibarutse umwana w’umukobwa bise Elsie Rhoylle Rowan wavutse tariki 28 z’ukwezi kwa 2 mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.
Nyuma y’amezi 2 yibarutse (reba uko byari bimeze yibarutse), ntiyahwemye kugaragaza urukundo akunze umwana we no kuba ari umubyeyi muri rusange, mu mafoto anyuranye yagiye ashyira kuri Facebook ye agaragaza uyu mwana we mu bihe binyuranye.
Tariki 28 z'ukwezi kwa 2 nibwo Isimbi Alliance yibarutse
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 4 nibwo Isimbi Alliance yashyize hanze ifoto y’umwana we, iherekejwe n’amagambo yo gushimira Imana yamumuhaye aho yemeza ko n’ubwo ariwe wamubyaye, atari uwe ahubwo ari uw’Imana.
Iyi foto y'umwana we yashyize kuri Facebook mu gitondo cy'uyu munsi ashimira Imana mu kwizihiza amezi 2 umwana we amaze avutse
Isimbi Alliance yishimira cyane guheka umwana nk'undi mubyeyi
Iyi niyo foto iri kuri Profile Picture ya Facebook ye
Mu bihe binyuranye, akoresheje urubuga rwa Facebook, Isimbi Alliance yakomeje kugaragaza uburyo yishimiye kuba umubyeyi
Nk’uko yabidutangarije mu kiganiro twagiranye, kuri ubu nyuma yo kwibaruka ameze neza cyane ndetse akaba ahorana ibyishimo aterwa n’umwana we.
Isimbi Alliance yagize ati: “ubu meze neza cyane ndi en forme. Nsigaye mporana ibyishimo, mba nirirwa nseka umunsi wose kuko umwana wanjye ahora anshimisha cyane iyo murebye.”
Isimbi Alliance kandi yanadutangarije ko kuri ubu agiye gukomeza akazi ko gukina filime noneho akaba agiye gutangira gukora filime ye, abifashijwemo n’umugabo we.
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO