Muri iyi minsi hari amakuru avugwa muri sinema nyarwanda, hakaba harimo ayo gushaka guca filime zisobanuye mu Kinyarwanda, icyemezo cyasobanuwe n’urugaga rushinzwe sinema nyarwa, ko zibangamira isoko rya filime z’abanyarwanda, ariko abanyarwanda benshi bakaba barabyamaganiye kure.
Niyitegeka Gratien wamenyekanye cyane mu myaka yashize nka Sekaganda, nawe ntiyemeranya n’abashaka guca izi filime aho avuga ko ataricyo gisubizo n’ubwo nawe yemera ko hari icyo zihungabanya ku isoko rya filime zo mu gihugu, ariko akaba asanga hakwiye gukorwa ikindi cyatuma zitabangamira isoko rya filime nyarwanda nk’uko bikunze gukorwa ku bindi bicuruzwa biva mu mahanga biba bisa n’ibikorerwa mu gihugu.
Aha yagize ati, “Njye n'ubwo ntashyigikira ko udusobanuye ducika habe na mba, ariko, ingamba zo kurinda igiciro n'igihombo cy'ibihangano by'imbere mu gihugu kigomba kubaho? Nk'uko barinda Ko amafi n'akawunga by'ubugande byatwara isoko iby'ino, isukari ya Tanzania, umuceri wa Pakistan,… Bikazamurirwa amahoro, no mu bihangano bikwiye kuba kuko ni secteur ya production. Ubu se ko umwaka utaha abahanzi n'abakinnyi bagiye gusora, uzasora wahombye, hari uwacuruje ibyo ataranguye, atangira igiciro ashatse?” Aha akaba yavugaga ko filime zisobanuye ba nyirazo bazicuruza ku giciro cyo hasi, bityo koko zikabangamira isoko rya filime zo mu Rwanda zifite ubwiza buri hasi y’izo zindi.
Niyitegeka Gratien muri filime Seburikoko
Garasiyani: nk’uko akunze kwivuga igihe ari mu bitaramo bya Kinyarwanda, akomeza yibaza ati, “Ese Ko ubuhanzi aribwo bwapfuye, ubu uwakwiba umuceri wa Tanzaniya nka Toni 1000 akaza akawugurisha I Kigali, RRA (ikigo cy’imisoro n’amahoro), RAB (ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi), babyemera? Nidutangira gusora bazatwereka aho barangura hanyuma RURA itwereke niba ibiciro byemewe kuko umuntu nanenga ko umuceri wo mu Rwanda utabyimba ngo unaryohe nk'uwa Pakistan, warangiza uwa Pakistan abacuruzi bakajya kuwiyorera ku byambu kuri make, bakaza bakawuronga bakawupfunyika, bakawugurisha 400f/kg, uwo mu Rwanda ugura 700f/kg, kugirango uwawuhinze adahomba akabivamo ninde uzawugura?”
Aha Gratien atanga inama z’uburyo ubu bucuruzi bwombi, ari ubwa filime z’inyarwanda n’ubwa filime zisobanuye bwakorwa nyamara nta kibangamiye ikindi, maze abanyarwanda bagahabwa amahirwe yo kwihitiramo izo bagura bitewe n’izibanyura.
Aha agira ati, “Ni ibihugu bike nzi byateye imbere bidafashe ingamba zo gukumira imports za produits fini (ibicuruzwa byinjira mu gihugu) zisa nizikorerwa mu gihugu, ariko twe mu gice cy'ubuhanzi sinzi icyo tuzira. Ngaho aho RURA, RBS, POLISI, RRA, IBIRO BYA GASUTAMO, MINISITERI Y'INGANDA N'UBUCURUZI, PSF, amafederations, byicara bakavuga biti hatagize igikorwa ngo ibikorwa by'abenegihugu birindwe uguhomba guturutse ku bivuye hanze bihendutse, abaturage babikoraga barabivamo, ubushomeri bwiyongere, inzara inume, n'igihugu kibure ibikiranga muri uru rwego. Bakagereranya, bagashyiraho itegeko rikumira cg rizamura amahoro ku biva hanze. Abasobanura filime rero nabo kuko ibyo bakora biva hanze, baramutse bazamuriwe imisoro, nabo bigatuma bazamura ibiciro kuko batakwemera gukorera mu gihombo, ahasigaye haba ari ah’abanyarwanda ho kwemera guhendwa bakareba udusobanuye twabo, cyangwa se bakaducikaho kubera igiciro cyo hejuru.”
Niyitegeka Gratien yegukanye igihembo cy'umukinnyi mwiza muri filime z'uruhererekane mu bihembo bya Rwanda Movie Awards
Niyitegaka Gratien ni umukinnyi wa filime, amakinamico, umunyarwenya, akaba n’umusizi wamenyakanye mu myaka yashize ku izina rya Sekaganda. Muri iki gihe, ari gukina muri filime y’uruhererekane ica kuri televiziyo y’u Rwanda yitwa Seburikoko, akaba ari nawe ukina ari Seburikoko. Garasiyani kandi yakinnye no muri filime y’uruhererekane Inshuti (Friends) ku izina rya Ngiga, byamuhesheje igihembo cy’umukinnyi witwaye neza muri filime z’uruhererekane muri Rwanda Movie Awards uyu mwaka, akaba anakina amakinamico mu itorero Indamutsa za RBA.
TANGA IGITECYEREZO