RFL
Kigali

Umuhungu wa Jackie Chan ashobora gufungwa imyaka 3 kubera ibiyobyabwenge

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:19/08/2014 11:55
4


Umuhungu w’igihangange muri filime Jackie Chan witwa Jayce Chan nawe akaba ari umukinnyi wa filime yatawe muri yombi afatanywe ibiyobyabwenge mu mujyi Pekin mu gihugu cy’u Bushinwa, mu gikorwa cy’umukwabo wa polisi w’ibiyobyabwenge.



Amakuru y’itabwa muri yombi rya Jayce Chan w’imyaka 31 y’amavuko wamenyekanye muri filime nka Invisible Target yatangajwe na polisi y’iki gihugu kuri uyu wa mbere aho yari imumaranye igihe kigera ku minsi 4 nyuma yo kumuta muri yombi kuwa 4 w’icyumweru gishize nk’uko Lemonde.fr dukesha iyi nkuru ibitangaza, ndetse kandi hakaba haranatawe muri yombi umukinnyi wa filime w’umunyatayiwani (Taiwan) Kai Ko.

Jayce Chan

Jackie Chan n'umuhungu we Jayce Chan watawe muri yombi

Nk’uko itangazo rya polisi rikomeza ribivuga, ibipimo byakorewe kuri aba bakinnyi ba filime ryasanze basanzwe banywa ikiyobyabwenge cya Marijuana, ndetse Chan akaba yaranafatanwe amagarama 100 y’iki kiyobyabwenge mu rugo iwe.

Iri tabwa muri yombi ry’umuhungu we rije nyuma y’uko Jackie Chan kuva mu mwaka wa 2009 ari umwe mu bashinzwe ibikorwa by’ubukangurambaga mu kurwanya ibiyobyabwenge mu gihugu cy’u Bushinwa, ibi bikaba bishobora kumwangiriza isura, mu gihe umuhungu we yagaragaweho n’ii ibazo ashinzwe kurwanya. Nk'uko itegeko ribigena, Jayce Chan akaba ashobora gukatirwa igifungo cy'imyaka 3.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Amani9 years ago
    Ni Bamuh Igihan Bakwrany Kk Yangij Isura Ya Se Wiw Jackie Chan.
  • Luckypi elie9 years ago
    Mumukanire urumukwiye
  • samu9 years ago
    Abo murwanda ntanumwe utarunywa urumogi nabo muzabapime murebe
  • Niyonsenga Obedi1 year ago
    Umuti Nu ku bi re ka nu bu ndi na ka ma ro Bifite





Inyarwanda BACKGROUND