RFL
Kigali

Mico the Best asanga gukina muri City Maid bifite ikindi gisobanuro mu buzima bwe

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:6/03/2017 15:03
0


Umuhanzi Mico The Best akaba n’umwe mu batunganya imiziki (Producer) kuri ubu ni umwe mu bahanzi bamaze kugaragara bakina muri filime y’uruhererekane City Maid inyuzwa kuri televiziyo y’u Rwanda. Nyuma yo gukina muri iyi filime asanga hari ikindi gisobanuro byatanze ku buzima bwe.



Mico The Best wamenyekanye cyane mu njyana ya Afrobeat kuri ubu uretse kuba umuhanzi ndetse n’utunganya indirimbo z’abahanzi (Producer), uyu musore  ku mirimo yakoraga yamaze no kuvumbura ko afite impano yo gukina filime nyuma yo kubona no kubwirwa na benshi imikinire ye muri filime y’uruhererekane City Maid ikorwa na Afrifame Pictures.

Mico aha wakinaga muri City Maid asanga hari icyo imaze kumwigisha

Njye ubusanzwe niyumvagamo gukina nkiyumvisha ko nshobora kubibasha, nyuma rero yo kureba filime City Maid no kubona uburyo ikoze byatumye nemera kuyikinamo aho navuga ko ubu namaze gukuramo isomo ryo kwigirira ikizere ko noneho ubu bishoboka kuba n’umukinnyi wa filime bikaza byiyongera ku zindi mpano mfite. Ikindi nsanga kugirango ube umukinnyi uhamye bisaba byinshi harimo imyitozo, amahugurwa menshi no kubyiga bihagije aribyo ubu ngiye gutangira kwibandaho kugira ngo nkomeze kuzamura impano iyi filime yampishuriye kuko nifuza kugira aho ngera muri filime. Mico The Best aganira na INYARWANDA

Mico akomeza atangaza ko gukunda filime no kugira ubushake bwo kuba yazikinamo byatewe cyane no kuba yarakundaga umukinnyi wa filime Steven Kanumba kugeza ubu afata nk’ikitegererezo cye.

Uretse kuba uyu muhanzi kuri ubu arimo gukina muri filime y’uruhererekane City Maid, yanadutangarije ko kuri ubu akomeje ibikorwa bye bya muzika, aho amaze gusohora indirimbo nshya yitwa ‘Indahiro’ akaba yiteguye no gushyira hanze amashusho yayo vuba aha.

Umva hano 'Indahiro' Indirimbo nshya ya Mico


Mico asoza asaba abakunzi be gukomeza kumushyigikira haba mu kumugira inama aho bitagenda no ku mutera imbaraga aho bigenda, cyane ko ubu aboneka ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye kugirango akomeze gusabana n’abakunzi be.

Reba hano amashusho ya gace gato kagaragaza Mico na Paccy bakina muri City Maid


Twabibutsa ko ubu uwashaka gukurikira iyi filime y’uruhererekane ‘City Maid’ ikomeje kugaragaramo benshi mu bahanzi nyarwanda no gukundwa na benshi yayikurikira kuri televiziyo y’u Rwanda aho itambutswa kuri iyi televiziyo buri wa Kane guhera Saa tatu za ninjoro (9:00pm) abacikanywe bakongera kuyerekwa ku wa Gatandatu guhera Saa sita n’igice z’amanywa (12:30’).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND