Umuhanzi Jay Polly ni umwe mu baririmbyi bakomeye hano mu Rwanda mu njyana ya Hip hop. Uretse kuririmba uyu musore ni umwe mu batunzwe n’umwuga w’ubugeni akaba n'umwe mu bigeze kugaragara muri filime yitwa Niko zubakwa. Uyu muhanzi usanga Filime harimo ubukungu bukomeye arasabira abakora sinema ko bakwitabwaho hatezwa ibyo bakora imbere.
Jay Polly ibi abisabye nyuma yaho habereye inama yahuje abahanzi n’abayobozi ba Panafricanisme yari igamije gusobanurira abahanzi Panafricanisme icyaricyo imikorere yayo aho bagiye berekwa ko ari umurongo uhuza abanyafurika mu rwego rwo gushyira hamwe no guhuza imbaraga bahesha agaciro iby’abanyafurika ubwabo.
Ubwo iyi nama yabaga uyu muhanzi yahise asaba ijambo atanga igitekerezo cye aho yibanze kuri Sinema nyarwanda aha yeretse aba bayobozi ko mu bindi bihugu by’Afurika baha agaciro umwuga wa Sinema ariko mu Rwanda akaba nta gaciro bari bahabwa kandi ari kimwe mu bishobora gutanga umusaruro mwiza.
Yakomeje yemezako ntakuntu abahanzi bashobora gutera imbere batarashyigikirwa na Leta aho yatanze urugero rw’ ikigo cyashyizweho gishinzwe kurwanya abapirata ibihangano nyarwanda ariko kugeza magingo aya filime ndetse n’ibindi bihangano bikaba bikomeje gukandamizwa n’abamamyi badafatirwa ingamba.
Yasabye Leta kurwanya abapirateri bazengereje ibihangano nyarwanda
Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com byatumye tumubaza uko abona sinema nyarwanda, aho yagize ati,”Sinema nyarwanda Ni sawa kuko urebye imbaraga bashyiramo nta bufasha bafite nta muterankunga babona nashimira ibyo bakora kuko aho bageze mbona imbere habo ari heza,muri rusange nibyiza nubwo bitaragera ku rwego twifuza rushimishije, aho bishobora gutunga umuhanzi muri rusange ndetse ngo biteze imbere n’igihugu, navugako bitaragera aho twifuza nk’abanyarwanda cyangwa abanyafurika muri rusange, ariko barabikora kuko babikunze.”
Tumubajije impamvu yahisemo kuvugira sinema nk’umuhanzi uririmba yadusubije ko kugeza ubu sinema ataricyo gice cy’ubuhanzi abarizwamo, ariko kuko ari umuhanzi yifuza ko ibice by’ubuhanzi byazamukira rimwe ntihagire igice gisigara inyuma,akaba ari yo mpamvu yatanze urugero uburyo mu bindi bihugu bikorwa kandi bigateza imbere ababikora n’abanyagihugu muri rusange. Jay Polly avuga ko kuri ubu asanga nk’umuhanzi igihe cyose yakenerwa muri filime yabikora mu buryo bw’akazi cyangwa ubushuti no gukunda iterambere ry’igihugu mu buhanzi.
Uyu muhanzi yaboneyeho no gusaba uwo bireba wese kuba yagira uruhare muguteza imbere uyu mwuga wa sinema aha yagize ati,”Nahera kubayikora mbashimira kuba bakiyikora turabizi twese turaziranye, ntabwo birimo rwose amafaranga yatunga umuntu ku giti cye, umuryango ndetse n’igihugu ku rwego rw’imisoro n’ibindi. Wenda ashobora kuboneka ari umwe agasimbukira nko muri Festival ahantu akabonamo udufaranga ku giti cye ariko ni umwe ku ijana ni nko mu muziki , siturabona umuhanzi ujya ahantu ngo abe yakubaka wenda umudugudu cyangwa ngo atange umuriro ahantu runaka nk’abandi uko babigenza.”
Jay Polly umwe mu begukanye Guma guma arasaba abandi bashoramari kwamamaza ibyo bakora binyuze muri Sinema nyarwanda
Jay Polly akomeza asaba abashoramari kwegera iki gice cya Sinema nkuko Primus gumaguma yabigenje yegera umuziki, aha akaba akomeje gushishikariza cyane nk’amabanki kwamamaza ikoresheje Sinema, aho asanga mu gihe yakwitabwaho yagirira akamaro abantu benshi. Jay Polly yemeza ko na Leta n’ubwo hari ibyo irimo kugenda ihindura ariko ikwiye gushoramo amafaranga muri uyu mwuga kuko utatekereza kubyaza umusaruro ikintu runaka utagishoyemo amafaranga.
Jay Polly asoza asaba abanyarwanda gukunda ibyabo bakareka umuco wo kwizera iby'ahandi aho asanga bakunze kureba filime z’inyamahanga kuko izo mu Rwanda ngo bazita ubukwe n’andi mazina, akabagira inama ko avuga ko kugira ngo iterambere ry’ubuhanzi rigerweho ari uko ba nyirabyo aribo banyarwanda nabo bazabigiramo uruhare.
TANGA IGITECYEREZO