RFL
Kigali

VIDEO: Ikiganiro na Kalisa Ernest (Rulinda/Samusure) uherutse kugabirwa inka na Senderi, menya uko yinjiye muri Kigali

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:25/04/2018 21:44
0


Abakinnyi ba filime ni bamwe mu byamamare abantu benshi bifuza kumenyaho byinshi cyane ko baba bakunzwe n’abantu b’ingeri zitandukanye bitewe n’ibyo bakina, uko babikina cyangwa uko bitwara mu mikinire no mu bundi buzima busanzwe. Samusure yadutangarije uburyo yagiye muri uyu mwuga.



Yamenyekanye ku mazina ya Samusure kubera filime yakinnyemo yitwa Samusure. Kuri ubu azwi cyane nka Rulinda kubera filime y'uruhererekane yitwa iryo zina akaba ari filime yitwa Seburikoko. Gusa amazina ye asanzwe ni Kalisa Ernest. Uyu mugabo avuga ko kwitwa Samusure bitajya bimubangamira na gato cyane ko abifata nk’izina rye ry’akazi.

Yadutangarije ko mu gukina kwe atirukira mu kugwiza ibikombe no kugaragara muri filime nyinshi ahubwo ashaka kubikora kinyamwuga “Kugaragara mu zindi filime mbikunda n’ubusanzwe nshaka gukina filime mu buryo buri kinyamwuga atari ugutatanya imbaraga. Filime nkinnye iba yavamo amafaranga yamfasha n’abo nshinzwe gufasha bikabagirira akamaro atari bya bikombe umuntu afata agataha na moto…”

Kalisa Ernest yadutangarije ko iyi mpano yo gukina filime yayimenye kera akiri umusaveri ubwo yahimbaga udukino two gukina ku minsi yabo ndetse na bamwe mu bo mu muryango we nka sekuruza Rusizana bari bafite impano mu byo kuririmba, gucuranga n’ibindi. Nk’uko bamwe baba babizi, Kalisa Ernest ajya ayobora ubukwe n’ibindi birori, akavugira inka, akaririmba ndetse akanavuga imisango mu bukwe n’imivugo. Ni ibintu bitamugora cyane ahubwo asanga byose byunganirana.

Kalisa Ernest yamenye ko afite impano yo gukina amakinamico kera

Tumubajije ibijyanye n’umugore n’abana, ikibazo Kalisa Ernest atajya atanga ukuri kuri cyo yadutangarije ko yigeze kubana n’umugore igihe kingana n’umwaka umwe n’igice bakaba barabyaranye abana babiri. Yemera ko afite abandi ariko ntavuga umubare wabo.

Kalisa Ernest utajya uvuga umubare w'abana be ajya ayobora ibirori by'ubukwe n'ibindi

Mu minsi ishize byaravuzwe ko umuhanzi Senderi International Hit yahaye inka Kalisa Ernest ibintu na Samusure ubwe yashimangiye muri aya magambo “Umubano wihariye nywufitanye na Senderi International Hit, yanangabiye inka ejo bundi urumva ko harimo utukundo rudasanzwe. Ushingiye n’imibanire y’ubuzima bwa buri munsi.” Kalisa Ernes yakomeje atubwira ko atarajya gukura ubwatsi ariko ko biri muri gahunda ndetse mu buryo bwe busekeje atubwira ko ataratanga inka na cyane ko iyi ariyo ya mbere agiye gutunga.

Kalisa Ernest arakunzwe cyane mu ruhando rwa simena nyarwanda

Kalisa Ernest aherutse guhabwa inka na Senderi

Mu kiganiro kandi twagiranye naKalisa Ernest, yadutangarije ko bwa mbere akina ikinamico yerekwa abantu muri 2003, yishimye cyane n’ubwo abitabiriye bari bake cyane (abantu icumi gusa), gusa akishimira ko icyo bari bagamije cyagezweho ndetse hari n’aho bimaze kumugeza kuko ubu ari guhembwa agatubutse muri filime ya Seburikoko aho akina yitwa Rulinda.

Amateka yo kuza i Kigali kwa Kalisa Ernest yo ni maremare kuko yabanje kubeshya umuntu kugira ngo amufashe kugera muri Kigali. Yagize ati:“Hari umugabo wakundaga kuza kurangura ino aha, namubeshye ko hari umuntu uba i Kigali wamboneye akazi nanjyana nzamubona akakangezaho… hari muri 1997, nyuma aho nagiye kurara mpasanga umumama mubwira ko uwo muntu yari yamboneye akazi...”

Kanda Hano urebe ikiganiro twagiranye na Kalisa Ernest






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND