RFL
Kigali

Ubu butumwa bwa Stephanie Belamir bwasigira abahanzi nyarwanda benshi isomo

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:11/08/2014 11:02
1


Nyuma yo kwegukana igihembo gikuru mu irushanwa ryo kwandika inkuru rya Global Dialogues, umunyahayitikazi (Haiti) Stephanie Belamir w’imyaka 23 y’amavuko yagiraye ikiganiro kirambuye na Daniel Enger, umuyobozi nshingwabikorwa w’uyu muryango.



Mu kiganiro bagiranye, bibanze cyane ku ibanga ry’ubuhanzi uyu mukobwa akoresha mu bwanditsi bwe, dore ko asanzwe ari umwanditsi aho ari kwandika igitabo (Novel) cye cya 2, ndetse by’umwihariko ibanga yakoresheje kugira ngo atsindire igihembo gikuru cy’iri rushanwa uyu mwaka, tukaba twahisemo kukibagezaho kuko hari byinshi cyabamarira nk’abahanzi mu ngeri zitandukanye b’abanyarwanda.

DORE IKIGANIRO KIRAMBUYE:

GD (Global Dialogues): Watubwira Stephanie Balmir uwo ariwe?

Stéphanie: Ndi umunyahayiti (Haiti), mfite imyaka 23 y’amavuko. Navukiye muri Haiti kandi niho nkiba kugeza ubu. Nasoje amasomo yanjye mu bijyanye n’itumanaho, nkunda gusoma no kwandika.

GD: Uri umwanditsi. Kuki aribyo wahisemo?

Stéphanie: Kwandika byahoze ari inzozi zanjye kuva cyera. Kuva mfite imyaka 11 y’amavuko. Nabanje kujya mbikora ari nko kwishimisha. Nandikiraga inshuti zanjye udukuru dutandukanye. Ariko uko igihe cyakomeje kugenda niko nagiye mbonako bikomeye.

Stephanie Belamir

Stephanie Belamir wegukanye irushanwa rya GD uyu mwaka

Kuri ubu nandika ibyo ntekereza, kugira ngo nshyire ahagaragara akababaro kanjye, ibyifuzo, ndetse n’inzozi zanjye… hari ibintu bikomeye abantu banyuramo, ariko ntibatinyuka kubivugira mu ruhame. Nibyo nkora -mbibakorera, kandi mbyikorera nanjye ubwanjye. Binyuze mu bwanditsi, mbasha kuvuga ibyo ntabasha kwatuza akanwa. Ibi bimfasha kumvako nanjye hari uburyo mfashamo.

GD: tugarutse kuri Global Dialogues, wamenye ute iby’iri rushanwa?

Stéphanie: hari ikiganiro kuri radiyo cy’imiziki y’igifaransa. Umunyamakuru ugikora yavuzeho gato kuri iri rushanwa, hanyuma umunsi ukurikiyeho nagiye kuri interineti kugira ngo nshakishe amakuru arambuye kuri ryo. Ubwo urugendo rwanjye ni uko rwatangiye muri GD.

GD: Wagiye muri iri rushanwa inshuro 2. Kubera iki?

Stéphanie: mbere na mbere icyo nashakaga ni ukwimenyekanisha ubwanjye. Icya 2, ibibazo GD ivugaho, ni ibibazo bidukoraho twese. Nahisemo kujyamo kugira ngo nanjye ngire umusanzu ntanga mu kubaka isi nshya buri wese yifuza.

GD: Inkuru yawe yatsinze irushanwa, ivuga inkuru ibabaje. Kuki ariyo wahisemo? Ni ubuhe butumwa washakaga gutanga?

Stéphanie: buri ngingo y’irushanwa yose irababaje. Ni ingenzi ko zose zivugwaho. Ariko, ntekereza ko iyo bijemo SIDA, ibiyobyabwenge, ni ingenzi cyane kubiha akanya, kuko ni ibibazo biteye inkeke tugomba kurwanya. Ubwo rero, nahisemo kuvuga kuri iriya ngingo, kugira ngo mfashe mu kubaka isi nshya izira ibiyobyabwenge.

GD: utamennye ibanga ryawe, tubwire: ni gute wakoze inkuru igatsinda irushanwa?

Stéphanie: Ahhh, ku irushanwa ry’uyu mwaka, namaze igihe kinini nkora ubushakashatsi kuri interineti, nsoma inkuru zinyuranye ku buryo bandika inkuru, uburyo wakora umwanzuro mwiza ku nkuru; ndetse nanasomye byinshi bijyanye n’uburenganzira bwa muntu. Nakoze ubushakashatsi buhagije.

GD: Ni iyihe nama wagira abanditsi bashaka kwandika inkuru nziza?

Stéphanie: ugomba kuba ufite inyota yo gutsinda mu kintu icyo aricyo cyose, kandi ufite n’umuhate mu byo ukora. Ntiwirare ngo uvuge ko inkuru yawe ari nziza. Ahubwo, gira ubushake bwo kongera uyisome, uyisubiremo, wongere wandike, inshuro 10 n’izindi niba bishoboka. Ha abandi bantu bayisome bagire icyo bayivugaho. Ni uko, iryo niryo banga ryo gutsinda.

GD: Bivuze iki kuri wowe kuba waratwaye iri rushanwa uyu mwaka?

Stéphanie: bisobanuye byinshi kuri njye. Ni ubwa mbere ntsindiye igihembo nka kiriya mu buzima bwanjye, ni ibintu narotaga. Ni imbaraga zikomeye zituma nkora cyane, ni intandaro yo kwigirira icyizere ko mu by’ukuri nshobora kugera kure, kure cyane.

GD: Murakoze cyane Stephanie, kuba waduhaye umwanya wawe ngo tugirane iki kiganiro. Hari ikintu kidasanzwe wifuza kuvuga?

Stéphanie: ni ibyishimo kuri njye kuba naragiye muri iri rushanwa kandi nkaritsindira, ariko nanone igishimishije kurushaho ni uko ijwi ryanjye ryumvikanye. Ijambo nabwira urubyiruko, nkanjye, bifuza ko amajwi yabo yumvikana, GD iduha amahirwe adasanzwe. Nimuyafate!

Irushanwa rya Global Dialogues ni irushanwa mpuzamahanga ryo kwandika inkuru zakorwamo filime, riba buri mwaka rigahuza abanditsi batarengeje imyaka 25 y’amavuko. Irushanwa ry’umwaka utaha rizafungura imiryango mu ntangiriro za Gashyantare rifunge tariki 15 Werurwe 2015. Twabibutsa ko igihembo gikuru umwaka ushize cyari cyegukanwe n’umunyarwandakazi Souria Bona Uwineza.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • shema9 years ago
    congz kuri Stephanie Belamir . mutugezeho nabandi batsinze muriryo rushanwa





Inyarwanda BACKGROUND