RFL
Kigali

Theo James ukina Tobias Eaton muri Divergent yatangaje ko atazakina mu bice bizakurikira by’iyi filime

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:19/12/2016 19:38
0


Divergent ni filime yakunzwe n’abatari bake, ibice byayikurikiye, Insurgent na Allegiant byose Theo James yabigaragayemo, biteganyijwe ko igice cya nyuma cy’iyi filime cyiswe Ascendant kizasohoka mu mwaka utaha, nyamara Theo James ngo ntiyizeye ko yazakinamo.



Ntabwo ari iyi filime gusa yavuze ko atazakinamo nihakomezwa gukina ibindi bice, kuko yanavuze ko na Underworld akinamo nayo ngo nihagira ibindi bice Sony iteganya gukurikizaho atazabigaragaramo. Abajijwe impamvu yumva adashaka kuzagaragara mu bindi bice by’izi filime yavuze ko yumva biteye isoni kuba izi nkuru zikomeza ubutarangira ndetse abantu bamwe bakaguma kugarukamo.

Theo ngo yumva atifuza gukina mu bice byakurikira bya Divergent

Uretse Divergent  ngo na Underworld nisohora ibindi bice ntazabikinamo

Mu mishinga itaganyijwe ni uko Theo James azakina muri filime yindi yo mu bwongereza yitwa Sex With Strangers ndetse akaba yishimiye cyane kujya gukinira mu Bwongereza cyane cyane ko ari naho akomoka. Igice aheruka gukinamo cya Underworld cyiswe Underworld: Blood Wars kizagera ku isoko ku itariki 06/01/2017

Source: Toofab






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND